Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Louis Mushikiwabo yashimiye abantu bose bamwoherereje ubutumwa nyuma yo gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Francophonie.
Mushikiwabo mu mvugo “Abachou” ikunzwe n’urubyiruko, kuri Twitter yashimiye abamwoherereje ubutumwa nyuma y’intsinzi yaboneye mu nama ya Djerba, aho yatorewe indi manda y’imyaka itatu.
Yagize ati “Abachou b’iwacu muraho, mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa kongera kuyobora Francophonie.”
Madame Louis Mushikiwabo yashimangiye ko ko aterwa imbaraga no kugira iwabo, ati “Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora nuko mfite iwacu, twikomereze imihigo rero ibindi byose ni ibibazo bikemurwa.”
Kuwa 19 Ugushyingo 2022, nibwo byemejwe ko Louis Mushikiwabo akomeza kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, ni mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’uyu muryango yabereye i Djerba muri Tunisia.
Iyi nama yari yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu banyuranye, barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Mushikiwabo akaba yari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, ni intsinzi yabonye mu gihe uyu muryango wizihiza isabukuru y’imyaka 50 umaze ushinze kuva mu 1970, ukaba ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’igifaransa.
Abachou b'iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa muri #SommetDjerba2022 kongera kuyobora Francophonie. Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora nuko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni "problèmes gérables" 😉! pic.twitter.com/ApI3SD5tA4
— Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) November 22, 2022
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
Umuchou wacu rwose natwe turagukunda, komeza uzamure ibendera ry’iwanyu!