AmahangaInkuru Nyamukuru

M23 yafashe mpiri umusirikare mukuru mu ngabo za Congo

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zatangaje ko zafashe mpiri umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo mu mirwano yabaye kuri uyu wa mbere mu gace ka Bambo.

Lt Col Assani umuyobozi wa Batayo ya 243 yafashwe mpiri

Ni imirwano itoroshye yahuje umutwe wa M23 n’Ihuriro rya FARDC, FDLR, Mai Mai n’abandi, yabereye muri Gurupema ya Bambo ihana imbibi na Gurupema ya Tongo imaze iminsi yigaruriwe na M23.

Muri iyi mirwano yabaye kuri uyu wa mbere yamaze amasaha impande zose zihanganye, yasize Lt. Col Assani afashwe mpiri.

Uyu musirikare mukuru mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari asanzwe ari umuyobozi wa Batayo ya 243 y’Ingabo za Congo.

Umutwe wa M23 ukimara kwigarurira Gurupema ya Bambo, wahise utwika ububiko bw’intwaro za Leta ya Congo, amashusho agaragaza imyotsi myinshi hejuru y’ikigo cya gisirikare cya Bambo.

Amakuru aturuka i Goma kandi avuga ko Lt Gen Alain wa FARDC, nawe yarashwe ukuboko mu mirwano y’i Kibumba akaba arimo avurirwa mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu.

Umutwe wa M23 uvuga ko imirwano y’ejo ku wa mbere yasize wigaruriye 3 Antennes muri Gurupema ya Kibumba mu mirwano yabahanganishije na FADLR na FARDC.

Izi nyeshyamba zivuga ko biteguye gufata Nyanzale, Mweso na Kitchanga kugira ngo babashe gufata Sake mu rwego rwo gufunga inzira zinjira mu Mujyi wa Goma uturutse muri Teitwari ya Masisi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Njyewe noneho icyo nshaka nimumara Gufata Goma
    Ndashaka kubona Felix Antoine Tchisekedi mwamwicaje hasi mumufite arimo kubasaba Imbabazi ahite arangiza icyo mumwifuzaho kuko ntampamvu yo gukomeza kumwinginga Kandi atumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button