Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yifatanyije n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo gufungura ku mugaragaro icyanya cyahariwe ibikorwa byo kwamamaza intego z’iterambere rirambye (SDGs Pavillion) ahari kubera igikombe cy’Isi muri Qatar.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yanitabiriye kandi ubukangurambaga bwa “Scoring the Goals” bwatangije n’uwashinze umuryango wita ku burezi wa Qatar Foundation, Sheikha Moza Bint Nasser.
Mu butumwa yahatangije, Perezida Kagame yavuze ko ari ingenzi kwigisha muntu uhereye mu buto bwe, ndetse ko buri mwana wese akwiye kugira amahirwe yo kwiga.
Ati “Uko dushaka ko umwana w’umunyarwanda amera, niko twifuzako n’abandi bose ku Isi bamera, bakagira amahirwe yo kwiga.”
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko buri ntambwe y’ishoramari mu Rwanda, iba itekereza ku ntego z’iterambere rirambye.
Yagize ati “Dutekereza ku iterambere rirambye muri buri shoramari dukoze mu gihugu cyacu, kandi bigatangirira mu burezi.”
Iki cyanya SDGs Pavillion kigamije kumenyekanisha intego 17 z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko zatangajwe kuwa 25 Nzeri 2015 nyuma yo gusoza iz’ikinyagihumbi MDGs. Abitabiriye igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar bakaba bazajya basura aha hantu.
Intego z’Iterambere rirambye SDGS ziri mu mujyo wo kubaka iterambere ry’ubukungu hirya no hino ku isi, cyane cyane harandurwa ubukene mu bihugu bikiri inyuma, hatezwa imbere ubuhahirane no gufatana urunana hagati y’ibihugu.
Ni intego zahujwe n’icyerekezo cya 2063 kigamije kuzamura urwego rw’ukwigira k’umugabane w’Afurika ukiri mu irangwa umubekene kurusha ahandi.
Perezida wa Repubulikaa, Paul Kagame ari muri Qatar kuva kuri iki Cyumweru, aho yari yitabiriye ibirori byo gufungura imikino y’igikombe cy’Isi, ni ibirori byakurikiwe n’umukino ufungura warangiye Qatar itsinzwe na Equateur ibitego 2-0.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW