AmahangaInkuru Nyamukuru

FDLR yahanganye n’umutwe wa M23 hafi y’u Rwanda -VIDEO

Intambara ikomeje guhuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, Umutwe wa FDLR wahamije bidasubirwaho ko uri gufasha ingabo za Leta ya Congo mu rugamba rwo kwambura umutwe wa M23 ubutaka wigaruriye binyuze mu ntambara y’amasasu.

Umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda wigaragaje mu mirwano yo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 muri Teritwari ya Nyiragongo muri Gurupema ya Kibumba.

Ni mu mirwano ingabo za Leta ya Congo n’ihuriro ry’imitwe bafatanyije irimo FDRL, NYATURA, ACPLS na MAI-MAI yasubukuye mu rukerera rwo ku cyumweru igamije kwambura M23 Gurupema ya Kibumba.

Ahitwa kuri 3 Antennes mu bilometero bicye n’u Rwanda, imirwano ku ruhande rwa Leta ya Congo yari iyobowe n’inyeshyamba za FDLR, nizo zatangaga amabwiriza yahagomba kuraswa.

Mu mashusho yafashwe n’abo muri FDLR yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo bafite n’imbunda bahawe na FARDC.

Amakuru yizewe agera k’UMUSEKE n’uko itsinda ryaba Comando bazwi nka CRAP bo muri FDLR bayoborwa na Col Ruhinda aribo bahawe misiyo yo kugaruza Kibumba.

“Ni FDLR iri kugenda imbere ku murongo w’urugamba kuko ahenshi FARDC yumva amasasu igakizwa n’amaguru.” umwe mu baturage niko yabwiye UMUSEKE

Umuyobozi wabo muri FDLR yumvikanye asaba bagenzi be kubwira abo mu ngabo za Congo kuregera neza aho batera ibisasu.

Mu kinyarwanda gitomoye ati “Babwire ngo baturuke inyuma ikilometero cyose, murekere aho gutera mu Rwanda, twagombaga kuyirasa tukayifata hakiri kare none bari kurenza inyuma.”

Uyu muyobozi usobanukiwe neza agace k’imirwano bihabanye n’abo muri FARDC batazi akarere k’imirwano, yihanangiriza bagenzi be kureka kohereza ibisasu mu Rwanda.

Yumvikana kandi asaba bagenzi be gushishoza maze bakagwa gitumo kuri M23 aho avuga ngo “Bihorere bo batangiye guhahamuka bagiye kwikuramo.”

Imirwano yo guhanganira kugenzura Gurupema ya Kibumba kugeza magingo aya iracyakomeje, FARDC ivuga ko yigaruriye ahazwi nka 3 Antennes mu gihe hari amakuru avuga ko M23 yabaye ibamba.

Kuri uyu wa mbere kandi imirwano yiriwe Busenene, Kangano, Kabizo na Kisangani ndetse no mu Mudugudu wa Rusekera wigaruriwe na M23 muri Teritwari ya Rutshuru.

Ejo ku cyumweru umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kiseguro, Katwiguro muri Gurupema ya Bweza z’imwe mu ndiri ya FDLR ni nyuma y’uko baherutse gufata na Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDLR

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwashinje RD Congo gukorana na FDLR, ingabo za DRC zahakanye ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 8

    1. Kandi bakubwira ko amashusho yafashwe nabasirikari ba FDLR mujye mubanza musome inkuru yose mubone kwandika apana gisoma Titre yonyine

  1. None se ko na Makenga avuga ikinyarwanda nawe ni umufdrl? Nkekako iyo izakuba fedeleri iba yarasaguyeyo kuko nabo bamaze imyaka myishi bayihekura! Ayo ni ya meyere 1000 yinkata zizana photoshops ngo ziteze ubwega!

  2. Nonese icyo utabona nicyi? Niba bambaye uniforms za fardc bakaba bavuga ikinyarwanda ikimenyetso kirenze icyo nicyihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button