Inkuru NyamukuruMu cyaro

Umusore wari utegereje gukora ubukwe, bamusanze mu ishyamba yapfuye

Huye: Inkuru y’urupfu rw’umusore witwa Nshimiye wasanzwe mu ishyamba yapfuye, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ugushyingo, 2022.

Akarere ka Huye kari muri iryo bara ritukura cyane

Byabereye mu mudugudu wa Kiboga mu kagari ka Shyunga mu murenge wa Rwaniro w’akarere ka Huye.

Abari aho umurambo wa nyakwigendera wari uri babwiye UMUSEKE ko nta bikomere ufite. Uyu yari asanzwe akora akazi ko gutwika amakara akaba yari ayaraririye.

Ndagijima Jean Pierre wari uri ahabereye ibi byago yagize ati “Yari araririye amakara, mu gitondo basanga aryamye muri iryo shyamba yakoreragamo yapfuye.”

Jean Pierre yakomeje avuga ko nyakwigendera amaze iminsi asezeranye mu murenge n’umugore bateganyaga kubana.

Ni we mwana ababyeyi be bari bafite wenyine.

Ati “Abantu bari kuvuga ko ashobora kuba yanyoye inzoga, noneho abo basangiye bakaba bamushyiriyemo uburozi.”

Ubwo twategura iyi nkuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaniro, Rugira Amanda Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rw’uriya musore bayamenye, ariko bazindukiye mu kandi kazi bataragera aho byabereye

Ati “Njye na RIB tugiye kwerekezayo nibwo tumenya byinshi tuhageze.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yavukaga mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Kansi mu kagari ka Akaboti, mu mudugudu wa Ruhuha.

Théogène NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button