Andi makuruInkuru Nyamukuru

Kicukiro: Abantu basanze umugabo iwe bamuteragura ibyuma

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Twagirayezu Theogene uri mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro yishwe n’abantu bataramenyekana bamusanze mu nzu bamuteragura ibyuma.

Kanombe umugabo yishwe atewe ibyuma

Ibi byabaye ahagana saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Mulindi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe.

Umugore we yasohotse atabaza abaturanyi, avuga ko umugabo apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, NKURUNZIZA Idrissa yemereye UMUSEKE iby’ubu bugizi bwa nabi, avuga ko inzego z’umutekano zikomeje iperereza ngo hatahurwe abakoze ibi.

Ati “Nibyo, ahagana saa cyenda zo mu rukerera nibwo badutabaje, batubwira ko umugore atabaje avuga ko umugabo we yapfuye.

Kugeza ubu ntituramenya ngo yishwe na bande kuko bari mu nzu, niho bamusanze ndetse n’umugore we yari ahari, ariko yasohotse ajya guhuruza abaturanyi.

Ubu bari gukurikirana ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.”

Twagirayezu Theogene akaba yishwe atewe icyuma ku ijosi. Hari amakuru UMUSEKE avugwa ko uriya mugabo yaba yagambaniwe n’umugore we.

Kugeza ubu inzego z’umutekano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zikomeje iperere kugira ngo babashe kumenya ababikoze.

Hari abamaze gufatwa ngo babazwe harimo n’umugore wa nyakwigendera.

NKURUNZIZA Idrissa, uyobora umurenge wa Kanombe akaba yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, haba hari amakimbirane ari mu muryango bakabigaragaza hakiri kare, kandi babona abantu batazi mu Mudugudu n’abateza urugomo bakamenyesha inzego z’ubuyobozi.

Nyakwigendera yabanaga byemewe n’amategeko n’umugore we, bari bafitanye umwana umwe, mu nzu yabo bakaba banabanagamo n’umukozi.

Inzu babagamo iri mu gipangu kibamo n’izindi nzu zibamo abandi bantu.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button