Uyu muhango wo gushimira Umufatanyabikorwa watangije ishuri ry’incuke n’iribanza mu Mujyi wa Muhanga, wabaye ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 20 Ugushyingo 2022.
Muri iki gikorwa ababyeyi bagaragaje amarangamutima yabo, mu mugambo mbwirwaruhame babwiraga uyu mufatanyabikorwa washinze ishuri ndetse bamuha n’impano y’ururabo.
Bavuze ko kubashyiriraho ishuri byazamuye uburere n’ireme ry’uburezi ku bana babo baharererwa.
Bavuze ko bashimira uyu mufatanyabikorwa watekereje gushinga ishuri ryigenga mu Mujyi rwagati wa Muhanga.
Dusingize Marie Paul uhagarariye Komite y’ababyeyi barerera mu ishuri “Ahazaza Independent School.”
Ati “Abanyeshuri bose bize muri iri shuri batsinda neza, kandi usanga nta kinyuranyo cy’amanota gihari ku banyeshuri batsinze kuko bose bajya kunganya.”
Dusingize yavuze ko gutega amatwi no kujya inama hagati y’ababyeyi n’uyu mufatanyabikorwa washinze ishuri, aribyo bitumye ubumenyi, uburere bihabwa abana bikomeza kuzamuka kuri uru rugero.
Yavuze ko badashobora kwirara ahubwo ko bagiye gushyira imbaraga kugira ngo ireme ry’uburezi ridasubira inyuma.
Umuyobozi w’Ishuri Ahazaza Independent School, Raina Luff avuga ko nta jambo yabona avuga akurikije ibyo ababyeyi bamugaragarije.
Raina Luff yavuze ko akunda uRwanda kandi rukaba ruri mu mutima we.
Ati “Nta jambo nabona mvuga uyu munsi, kuko ibyishimo mfite birandenze, umusingi ni ikintu cy’ingenzi ku nzu, iyo utawubatse neza inzu irasenyuka.”
Raina yavuze ko guha umwana uburere bwiza ari ugutegura ejo heza he ndetse n’igihugu muri rusange.
Ishuri “Ahazaza Independent School” ryatangiye mu mwaka wa 2006 icyo gihe ryari rifite abanyeshuri 17 nyuma y’imyaka 16 rimaze rishinzwe rifite abanyeshuri barenga 500.