Celestin HABIYAREMYE wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahagarariye RPF-Inkotanyi yeguye ku mirimo ye, yabwiye UMUSEKE ko ntaho bihuriye na video yagaragayemo “yasinze”.
Amakuru Umuryango.rw wabanje kwandika iyi nkuru, avuga ko Hon Habiyaremye yaseze ku mpamvu ze bwite, gusa bikaba bikekwa ko yaba “na we yaganjwe n’inzoga”.
Umuryango uvuga ko hari video yazengutse ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko, Hon Celestin HABIYAREMYE atari kumvikana n’Abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda, kandi byose bishobora kuba byaraterwaga no gusinda.
Mu kiganiro cyihariye uyu wari Umudepite yahaye UMUSEKE yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite.
Ati “Yego ni byo, neguye ku mpamvu zange bwite.”
Kuri video ivugwa, ngo imaze umwaka n’amezi icyenda, bityo ngo ariyo yatumye yegura, yakabaye yareguye icyo gihe.
Avuga ko buri wese akwiye kwisuzuma akareba niba ibyo akora atanga umusaruro, kandi ahesha isura nziza Abanyarwanda, muri rusange, imyitwarire yaba itari myiza agafata icyemezo.
Yagize ati “Nashishikariza abantu bose mu byo bakora kwitwararika no kugira indangagaciro zibereye Abanyarwanda.”
Hashize igihe gito undi wari Umudepite mu Nteko, Hon.Gamariel Mbonimana yeguye na we ku mpamvu ze bwite, gusa byakurikiye imbwirwaruhame Umukuru w’Igihugu yavugiye mu birori bya Unity Club, anenga Umudepite wabaswe n’ubusinzi.
Depite Habiyaremye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaburi cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi mu gutunganya imijyi.
Usibye kuba yari umudepite kuva muri 2018 mbere yaho yakoze mu Kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Rwanda Land Management and Use Authority(RLMUA).
Yanabaye mu nama njyanama y’Akarere ka Burera ayoboye komisiyo y’ubukungu, nyuma aza kuba Visi Perezida w’inama njyanama mbere y’uko yerekeza mu Nteko Ishinga amategeko.
Depite weguye kubera ubusinzi, yahise areka inzoga burundu – IKIGANIRO KIRAMBUYE
BAZATSINDA Jean Claude/UMUSEKE.RW