AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

William Ruto aragirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi

Perezida William Ruto yageze i Kinshasa ku Cyumweru, mu rwego rwo gushaka amahoro mu karere.

Perezida William Samoei Ruto ubwo yari ageze i Kinshasa

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa, bivuga ko Perezida wa Kenya ari mu ruzinduko rw’akazi ruri mu rwego rwo gutegura ibiganiro by’i Nairobi bigamije kumvikanisha ubutegetsi buriho muri Congo n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Perezida Ruto na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi bagirana ibiganiro bya babiri, bikabera ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation.

Nyuma intumwa z’ibihugu byombi na zo ziraganira.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, bivuga ko Perezida Ruto yiyemeje kubaka umubano wa hafi hagati ya Congo na Kenya, ndetse no gushyigikira inzira zo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Abasirikare ba Kenya bakambitse i Goma mu rwego rw’ingabo z’Akarere zemejwe n’ibihugu mu gufasha mu nzira y’amahoro muri Congo.

Izi ngabo za Kenya zatangaje ko zitajyanywe no kurwanya M23 ko ahubwo zizafasha mu kubona ibisubizo bya politiki, no mu nzira zo kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba, byakwanga ku neza, hagakoreshwa ingufu za gisirikare.

Gen Nyagah yashimangiye ko ingabo za Kenya “Intego ya mbere atari ukurwanya M23”

Mu cyumweru gishize, nabwo Perezida Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, akaba yaragenwe nk’umuhuza mu bibazo bya Congo, yasuye Kinshasa, ndetse ajya n’i Goma kuvugana n’abantu batandukanye no kureba uko ubuzima bw’abakuwe mu byabo bwifashe.

Kenyatta yasabye inyeshyamba kurambika intwaro hasi zikayoboka ibiganiro kubera ko, imbunda n’amasasu bitazana amahoro.

Kenyatta yasabye M23 kurambika intwaro hasi hakaba ibiganiro

Perezida William Samoei Ruto yiyemeje gufasha Congo kugera ku mahoro

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button