Imikino

Handball: Gicumbi na Kiziguro zegukanye Coupe du Rwanda

Mu irushanwa ry’umukino ry’u wa Handball ry’Igikombe cy’Igihugu (Coupe du Rwanda) ryari rimaze iminsi ibiri, ikipe ya Gicumbi mu bagabo n’iya Kiziguro mu bagore, ni zo zegukanye igikombe.

Kiziguro SS yegukanye igikombe cya Coupe du Rwanda mu Cyiciro cy’abagore

Ni irushanwa ryakiniwe ku bibuga bitandukanye birimo iby’i Remera n’ibya Kimisagara.

Ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, habanje gukinwa imikino ibanza aho buri kipe yahuye n’indi byari kumwe mu itsinda.

Mu byiciro byombi hari amatsinda abiri, aho mu bagabo buri tsinda ryari rigizwe n’amakipe ane, mu bagore rigizwe n’atatu.

Bisobanuye ko mu bagabo hitabiriye amakipe umunani, mu bagore hitabira atandatu.

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe irushanwa, mu mukino wabanje kuba, ikipe ya Kiziguro SS mu Cyiciro cy’abagore, yegukana igikombe nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma ikipe ya ISF Nyamasheke ku bitego 34-24.

Mu bagabo, ikipe ya Gicumbi HC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 38-25.

Ikipe yari ihagarariye Akarere ka Gicumbi yasaga niyihimura kuko Police HC na yo yayitwaye igikombe cya shampiyona ya 2021/2022.

Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred ubwo yashyikirizaga Gicumbi HC igikombe yegukanye
Nyuma yo kwegukana igikombe byari ibyishimo kuri Gicumbi HC
Kiziguro SS yongeye kwerekana ubukana bwayo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button