Andi makuruInkuru NyamukuruUbutabera

Nyabihu: Amashirakinyoma ku mukecuru ufungiwe mu nzererezi

Mukangarambe Anonciata  uri mu kigero cy’imyaka 60 afungiwe mu nzererezi  ashinjwa gutuka inzego z’umutekano nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Akarere ka Nyabihu uyu mukecuru akomokamo

Uyu mukecuru asanzwe utuye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, afungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Karago akurikiranyweho gukora ibikorwa bibangamiye umudendezo w’abaturage.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko kuwa 18 Ugushyingo uyu mwaka,  inka ze zasanzwe ziragirwa ahatemewe maze umwe mu bashinzwe gucunga ko amatungo ataragirwa ku gasozi amuca  amande angana na 20.000Frw.

Uyu yagize ati “Umwe mu bashinzwe gucunga umutekano ko inka zitahagera,(avuga aharagirwa amatungo) aramubwira ati wowe mpa ibihumbi 20Frw,aho kugira ngo utange amande y’ibihumbi 60frw.Kuko inka imwe n’ibihumbi 25Frw y’amande asanzwe.Yararebye aho kugira ngo atange ibihumbi 60Frw,ubwo anciye ibihumbi 20frw reka nyamuhe.”

Uyu avuga ko nyuma yo guhabwa ayo mafaranga yahise abwira bagenzi be ko nabo bayaryaho, baza bakamuca andi niko guhita asaba ko nayo yatanze mbere yayasubizwa.

Uwaduhaye amakuru avuga ko babonye batageze ku mugambi wabo, bamuhimbira ibyaha,bahamagaza polisi, imujyana kumufungira  mu kigo cy’inzererezi.

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Pascal Simpenzwe,yemereye UMUSEKE ko uyu mukecuru ari mu kigo cy’inzererezi kubera gukora ibikorwa bibangamiye umudendezo w’abaturage.

Yagize ati “Afungiye kuba afite imyitwarire ibangamiye umudedendezo w’abaturage.Polisi yagiye kumufata arayirwanya,ayibwira amagambo mabi cyane, biba ngombwa ko bamufata bakamujyana muri Transit Center kugira ngo abe yigishwa.”

Umuseke umubajije niba shobora gushyikirizwa  inzego z’ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye y’ibyo akurikiranyweho, yavuze ko azabanza kuganirizwa, yakwemera gusabira  imbabazi mu nteko y’abaturage akaba yarekurwa.

Yagize ati “Aracyari muri transit Center ubu ariko hari ukuntu iyo agize bene iyo myitwarire,tuba turi kumwigisha kugira ngo ahindure imyitwarire.Turateganya kumusura ejo, nitumuganiriza tukumva ibyo akora yemera kwisubiraho ntazabyongere,turamurekura.”

Yakomeje agira ati “Nitwumva ashobora kwisubiraho, tumujyana mu nteko z’abaturage, tumwigishirize mu nteko z’abaturage, anavuge ko atazabyongera mu nteko z’abaturage tumurekure.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage muri rusange kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda guhangana n’inzego z’umutekano .

Amakuru atangwa nabo mu muryango we avuga ko  ibyo ari ibindi byaha bashatse kumugerekaho  ko icyo azira ari amafaranga  yimye abari baje gufata inka ze.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Related Articles

igitekerezo

  1. Ruswa yaciye ibintu mu Rwanda. Nubwo bitavugwa ku mugaragaro, hari system yubatswe yo kurya ruswa mu nzego z’ibanze. Mu mujyi wa Kigali iyo ugeze mu myubakire cyane cyane niho abayobozi b’ibanze barira ruswa: Mudugudu,Akagari, Umurenge barayirya mu mayeri menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button