Ku kigo cy’amashuri cya Father Ramon TSS Kabuga mu murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo kuwa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 hatashywe ibyumba 2 by’amashuri byubatswe n’abiga mu ishami ry’ubwubatsi ubwo bimenyerezaga umwuga.
Ni mu birori byo gutangiza umwaka w’amashuri 2022-2023 no kwinjiza Intore mu zindi (Kwakira abanyeshuri bashya) muri iri shuri bahawe izina ry’Abadasigana, byabimburiwe n’igitambo cya Misa.
Twizerimana Hyacinthe wiga muri Level 4 mu ishami ry’ubwubatsi, ubwo hatahwaga k’umugaragaro ibi byumba by’amashuri biyubakiye, yavuze ko bizabafasha kwiga neza ku buryo butunganye.
Ati ” Naje kwiga ubwubatsi mbikunze, ndashaka kugira ngo nzazamure ubumenyi bwanjye burenge kubaka nzavemo umukoresha.”
Mugenzi we witwa Ndayishimiye Jean de Dieu avuga ko kuba bari kwigira mu byumba biyubakiye ari ishema kuri bo.
Ati “Andi mashuri yubatswe cyera ntabwo ameze nk’ayo twubatse, abazanyura hano bose bazibuka ibikorwa byacu ndetse n’abana bacu bazayigiramo.”
Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie umuyobozi w’iri shuri rya Father Ramon TSS Kabuga, yavuze ko ibyo bigisha abanyeshuri banabishyira mu ngiro, mu rwego rwo kugaragaza ko uburere n’imyigishirize batanga ishingiye k’ubushobozi bw’umunyeshuri.
Ati “Gushingira byose ku bushobozi bw’umunyeshuri, haba mu myigishirize no mu mibarize, ukareba ibyo umunyeshuri ashoboye kandi akora n’amaboko ye, nimba ari mu bwubatsi ukabona icyo yubatse.”
Padiri Rudahunga agaruka ku kwinjiza abanyeshuri mu bandi yavuze ko ari igikorwa bakomora mu muco nyarwanda, ko umwana iyo avutse yitwa izina kandi izina rikabamo ubutumwa wifuza ko yazakora nk’uko na Bibiliya ibivuga.
Ati “Kugira ngo umunyeshuri uje gutangira amenye ko na bakuru be hari izina bahawe kandi bagerageje gukurikiza icyo babitiriye, ntibijya kure y’umurongo Kiliziya ishaka kureramo abanyeshuri n’ibyo igihugu gishaka ku bana bacyo.”
Padiri Habimana Germain ushinzwe amashuri Gatulika na Gatigisimu muri Diyoseze ya Kabgayi yavuze ko bishimira urwego iri shuri rimaze kugeraho ko mu mbogamizi bagaragaje zirimo ibikorwa remezo bazaganira na Leta.
Ati “Hari ibirenze ubushobozi bwa Kiliziya ariko kandi na none hari ibyo dufatanyamo na Leta nk’imihanda, tuzaganira n’Akarere ka Kamonyi dusanzwe dukorana neza turebe uburyo ibyo byifuzo byatanzwe n’ubuyobozi bw’iri shuri byagerwaho.”
Uwamahoro Fidéle umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe uburezi bw’amashuri yisumbuye, Tekiniki, imyuga ndetse n’ubumenyingiro, avuga ko basabye ko abanyeshuri biga ubwubatsi bajya bigira ku bintu birambye, ashima intambwe yatewe muri Father Ramon TSS Kabuga.
Ati ” Ni ikintu cyiza kandi dushishikariza n’andi mashuri kugira ngo twishakemo ibisubizo mu gihe hari ibindi bitaraboneka.”
Ku kibazo cy’ibikorwa remezo birimo umuhanda mubi ugera kuri iryo shuri, yavuze ko bakora ubuvugizi mu kugira ngo ukorwe kuko aho ryubatse hari ibikorwa remezo bitandukanye.
Father Ramon TSS Kabuga yari isanzwe ifite ibyumba by’amashuri umunani byiyongereyeho bibiri byubatswe n’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubwubatsi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Mukomereze aho turabakunda
nukuri nibyagaciro kubona abanyeshuri biga ariko bashyira mubikorwa ibyo bari kwiga
nibakomereze aho
MUCH RESPECT TO THESE STUDENTS AND THEIR TRAINERS ESPECIALLY FATHER RUDAHUNGA EDMOND MARIE CYIZA