Andi makuruInkuru Nyamukuru

Intumwa ya Congo yikuye mu ifoto y’Abayobozi bafunguye inama ya Francophonie

Ministeri ishinzwe itumanaho muri Congo Kinshasa yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu yikuye mu ifoto y’Abayobozi bafunguye inama y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (IOF), ku bwo “kwigaragambya”.

Minisitiri w’Intebe wa Congo, Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde yikuye muri iyi foto, ngo agaragaze ko adashyigikye ubushotoranyi bw’u Rwanda

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Congo, bugira buti “Ntiyari kujya i ruhande rwa Perezida Paul Kagame, ku bwo kugaragaza ko Guverinoma idashyigikiye na gato ubushotoranyi bw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde uhagarariye Perezida Tshisekedi, ntabwo yagiye mu ifoto rusange yo gufungura inama ya Francophonie.”

Iyi nama ibera i Djerba muri Tunisia iyobowe na Mme Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu n’ejo ku Cyumweru.

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannatte Kagame bitabiriye iyi nama nk’uko bikubiye mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagenewe Abanyamakuru.

Mme Mushikiwabo afite amahirwe yo gutorerwa indi manda. Ari mu ifoto imwe na Perezida Paul Kagame na Perezida wa Tunisia, Kais Saied

Ni nama ya 18 y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, ikaba ifite insangamatsiko ijyanye no kwihutisha ikoranabuhanga mu Isi y’ibihugu bivuga igifaransa.

Muri iyi nama kandi ni akanya ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uyu muryango umaze ubayeho.

Biteganyijwe ko muri iyi nama abayobozi bazatora Umunyabanga Mukuru w’uyu muryango muri manda y’imyaka itatu 2023-2026.

Mme Louise Mushikiwabo, afite amahirwe yo kongera gutorerwa manda ya kabiri, nk’umukandida watanzwe n’u Rwanda.

Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF), washinzwe mu 1970 ukaba ufite ibihugu binyamuryango 88.

Abakoresha Igifaransa ku isi babarirwa muri miliyoni 321, biteganywa ko mu mwaka wa 2050, abavuga Igifaransa bazaba ari miliyoni 750.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Africa twese turi bamwe pe.

    Nuko MSF(Medicins Sans Frontier) birukanwe mu Rwanda ngo bafasha imitwe irwanya Leta .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button