Kuri uyu wa Gatanu hari hitezwe isomwa ry’urubanza kufunga n’ifungurwa ry’agateganyo riregwamo abantu 19, barimo umuyobozi wa IPRC-Kigali bitunguranye kubera ubunini bwa Dosiye isomwa ntiryabaye.
Ubwo aba bantu baburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 15 Ugushyingo, 2022 Ubushinjacyaha bwavuze ko bubakurikiranyeho ibyaha bine.
Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyaha cy’inyandiko mpimbano, icyaha cy’ubujura n’icyaha cyo guhishira icyaha.
Ibi byaha byose abaregawa barabihakana, uretse abafatiwe mu cyuho biba ibikoresho by’ikigo, barimo abajura n’abakarani.
Abashinjacyaha batatu ni bo bashinje bariya bantu mu iburanisha riheruka.
Mu gihe uru rubanza rwari gusomwa saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, bitunguranye rwasubitswe.
Umucamanza yavuze ko kopi y’urubanza itaraboneka kubera ubunini bwa dossier
Umucamanza yahise avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Kabiri tariki ya 22/11/2022, saa cyenda z’amanywa.
Uru rubanza rwaburanishijwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko.
Me Kayijuka Ngabo ni we wunganira Mulindahabi Dieogene. Uyu munyamategeko yasabye Urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazarekura umukiliya we kugira ngo asubire mu kazi.
Urutonde rw’abaregwa
- Mulindahabi Diogene
-
Muhimpundu Vander Thomas
-
Uwantege Mediatrice
-
Gakomeye Charles
-
Rukundo Tumukunde Aimable
-
Yambabariye Eugene
-
Daniel Harerimana
-
Alphonse Maniragaba
-
Nzavugejo
-
Hakizimana Venuste
-
Mugenzi Jean Nepomuscene
-
Uwayisenga Marie Grace
-
Havugimana Flavien
-
Rwigamba Vedaste
-
Nabo Jean Claude
-
Niyonzima Juvens
-
Nshimiyimana Japhet
-
Munezero Emmanuel
-
Bunani Seth
Uru rubanza Umuseke uzarukurikira kugera rubaye itegeko
AMAFOTO@ NKUNDINEZA
JEAN PAUL NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW