Inkuru NyamukuruUbukungu

Abagize komite zirwanya ruswa basabwe kuyirwanya bihereyeho

Abagize komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko basabwe kutagwa mu mutego wo guhishira abaryi bayo, bagacika ku muco wo gutinya kuvuga ukuri, bakagaragaza abagisiga icyasha cya ruswa urwego rw’ubucamanza mu Rwanda.

Komite zirwanya ruswa mu nkiko zasabye kudahishira abaryi bayo

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Ugushyingo 2022, ubwo bari mu nama nyungurana bitekerezo y’umunsi umwe ya Komite zo kurwanya ruswa mu nkiko.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga akaba na Perezida w’Inama nkuru y’ubucamanza, Dr Faustin Ntezilyayo yabasabye kuba umusemburo wo guhashya ruswa, bakiheraho ubwabo ntibahishire ahagaragara ruswa aho ariho hose.

Dr Faustin Ntezilyayo yabibukije ko bagomba guhindura imyimvure n’imitangire ya serivise ndetse bagahindura isura y’uburyo abantu babonamo urwego rw’ubucamanza, ariho yahereye abasaba kuba ku isonga mu guhashya ruswa ntibahishire abafite imikorere mibi.

Ati “Bagomba kugira imyumvire yagutse, ivuguruye yo kudahishira no gutinya kuvuga ukuri, imyumvire yo guhishira ukora nabi, ufite imikorere nk’iyo, ariyo mpamvu mbambwira ngo bihereho kuko bashobora kuba umusemburo noneho ugafasha urwego rw’ubucamanza.”

Yakomeje agira ati “Be kuvuga ngo ni abandi, barebe ngo twebe se icyo tugomba gukora ni iki? Ariyo mpamvu hagomba kubaho guhwitura abantu kugira ngo dushobore kumva ko dushobora gutanga umusaruro wisumbuyeho.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko abantu batazareka kwishora mu byaha bya ruswa n’ibishamikiyeho, mu gihe mu rwego rw’ubucamanza ikihagaragara.

Gusa agashimangira ko igihe cyose ababikora bazaba babona ko inkiko zica imanza za ruswa mu mucyo, nta kubogama no guterwa igitutu n’abambari ba ruswa, bizatuma abantu batekereza kabiri mbere yo kwishora muri ruswa.

Ni mu gihe kandi yasabye abagize komite zo kurwanya ruswa mu nkiko kwirinda ko Urwego rw’ubucamanza rwafatwa bunyago na bamwe, cyane cyane abahoze barurimo nk’abari mu Rugaga rw’Abavoka, abahesha b’inkiko na ba noteri bigenga bitwaza ko bazi imikorere y’urwego, bakabeshya rubanda ko bazabagerera ku bacamanza, n’abandi bakozi b’inkiko bafite aho bahuriye n’icibwa ry’imanza.

Yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo tudaha icyuho bene iyo mikorere, aho wumva hanze aha ko iyo urubanza rukomeye, umuburanyi ashyiraho abavoka bazi amategeko, ariko akanashyiraho abazi umujyi.”

Dr Faustin Ntezilyayo yasabye ubufatanye bw’inzego zose zirimo ubugenzacyaha n’urugaga rw’abavoka mu rugendo rwo kurwanya ruswa mu nzego z’ubutabera, izi komite zikibanda cyane mu kugenzura imyitwarire y’abacamanza n’abanditsi b’inkiko.

Gusa ngo kugaragaza abarya ruswa bagahanwa, bizaba urugero rwiza rwo kwereka abantu ko ruswa itihanganirwa kandi urwego rw’ubucamanza rwiyemeje kuyikubitira ahabona.

Komite zishyinzwe kurwanya ruswa  mu nkiko zashyizweho muri Mata 2022, aho zanashyiriweho amabwiriza yihariye agenga imikorere yazo, gusa zari zisanzweho kuva mu 2015 ariko zikaba muri buri fasi y’urukiko.

Raporo iheruka ya Transparency International Rwanda yerekanaga ishusho ya ruswa mu gihugu, yagaragaje ko mu bucamanza ruswa yari ku 8.3% mu 2019, 6.6 mu 2020 naho mu 2021 yari kuri 6.4%.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button