Mu ijoro ryakeye umuntu witwaje intwaro yarashe ku basirikare bari bacunze umutekano ku marembo yinjira mu birindiro by’ingabo za Uganda bya Gadaffi i Jinja, umusirikare umwe ahasiga ubuzima, imbunda ebyiri ziribwa.
Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, UPDF ryemeje ko umusirikare umwe yaguye muri iki gitero, cyagabwe ahagana saa mbili n’iminota 50 z’ijoro ku wa Kane, tariki 17 Ugushyingo, 2022.
Sgt Eyagu Simon Peter wabarizwaga mu ngabo ziri mu birindiro bya Gadaffi i Jinja ni we warashwe, ubwo we na mugenzi we L/Cpl Kibirigi Norico bari barinze amwe mu marembo yinjira muri iki kigo cya gisirikare.
Imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG z’ingabo za Uganda zibwe n’abo bagabye igitero. UPDF mu itangazo ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo zigarurwe.
Igisirikare cya Uganda kivuga ko cyafashe abantu babiri bakekwaho kuba inyuma y’icyo gitero ndetse ngo hakomeje gushakishwa n’abandi.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda akaba yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse anahumuriza abaturage ba Jinja n’Abanya-Uganda muri rusange nyuma y’iki gitero, abizeza ko ibintu byose biri mu buryo.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW
igitekerezo