AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

RDC: Tshisekedi  ntiyitabira inama ya OIF kubera ikibazo cy’umutekano

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Antoine Felix Tshisekedi,  ntiyitabira inama y’iminsi ibiri ihuza abakuru bibihugu na za Guverinema bahuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, kubera imirwano igisirikare cya leta gihanganyemo na M23.

Perezida Tshisekedi ntiyitabira inama ya OIF kubera umutekano

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD, cyatangaje ko   kutitabira  iyi  nama ikomeye byatewe ahanini n’umutekano mucye uri muri iki gihugu.

Iyi nama iri kubera mu  mujyi wa Djerba  muri Tunisia, yitabiriwe  n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma 31 barimo Emmanuel Macron w’Ubufaransa na Minisitiri w’Intebe wa Canada,Justin Trudeau.

Icyakora  Congo  yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge.

Iyi nama igiye kuba yari imaze gusubikwa  kabiri kubera icyorezo cya COVID19. Biteganyijwe ko izibanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye mu muryango  wa OIF.Igomba gusiga ishyizeho umunyamabanga mukuru w’uyu muryango ,kuri ubu wari uyobowe n’umunyarwanda   Louise Mushikiwabo.

Perezida Tshisekedi kandi yaherukaga gusiba indi nama ikomeye mu Misiri (COP27) yigaga ibijyanye n’iihindagurika ry’ibihe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Arinda gusiba inama se niwe urwana? Cyangwa yatinye guhura na Muzehe wacu ukubutse mu nama y’abayobora iyi si yaberaga muri Indonesia! Erega niyemere ko ziriya miliyoni z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda ari abenegihugu bagenzi be, naho nakomeza iriya ndirimbo ngo yatewe n’u Rwanda azarinda atakaza ibiro nta gisubizo abonye. N’abazungu yagerageje kubiteramo byaranze.

    1. Ariko se ubundi iriya nama yungura iki abaturage? Naho kuvuga ko perezida wacu yagiye mu nama y’ibihugu 20 bikize ku isi kandi twe turi muri 20 bikennye kurusha ibindi, nsanga ntacyo bitwongeraho. Ahubwo nibaza niba bataduseka! Ikintera inkeke nuko dukomeza kwibwira ko twateye imbere cyane cyane mu byerekeranye n’ikoranabuhanga kandi twibeshya! Urugero: Ni bahangahe ku ijana bashobora kwirirwa bareba internet igihe bashakiye mu Rwanda? hari umunyamakuru wavuze ngo Urwanda rwagereranywa na wa mugani ngo “une souris naine” aho akabeba kashatse kwihaga ngo kangane n’inzovu. Dukwiye kwemera uko turi n’amikoro yacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button