Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gicumbi: Abanyeshuri basaga 700 basoje amasomo ya Kaminuza muri UTAB  

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022 Kaminuza ya UTAB yigisha ikoranabuhanga n’ubugeni, yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 11.

Abanyeshuri 763 biga mu byiciro bitandukanye bahawe impamyabumenyi

UTAB (Universirty of Technology and arts of Byumba) ni imwe mu zimaze gutanga impamyabumenyi nyinshi mu gihugu zo ku rwego rwa kaminuza.

Iri shuri rikomeje kongera intiti mu gihugu, amateka yaryo agaragaza ko  mu mashuri ya kaminuza yigenga iza ku isonga mu kugira abanyeshuri benshi  dore ko abaharangije basaga 8000, bikaba ari ishema bishimira kuko bafite inshingano zo kongera abantu bafite ubushobozi mu gihugu.

Ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo, 2022 iyi kaminuza  yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 763 biga mu byiciro bitandukanye.

Umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shuri, aho n’ubusanzwe abanyeshuri bafatira amasomo, mu murenge wa Byumba. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree).

Abahawe impamyabumenyi bizeza ubuyobozi bw’ishuri ko bagiye guhatana ku isoko ry’umurimo kandi ko batazatenguha iyi kaminuza kuko icya mbere mu bumenyi bahakuye bavuga ko ari indangagaciro, ndetse no gutanga serivisi nziza kandi bagakorera ku gihe.

Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya UTAB, Dr. Padiri Munana Gilbert, ashimangira ko bakomeje gutanga umusanzu wo gushyigikira no kuzamura uburezi bufite ireme, no kwihutisha iterambere mu gihugu no ku isi hose.

Agira ati: ”Kaminuza ya UTAB ifite imishinga yo gutegura ikigo cy’icyitegererezo mu buhinzi, mu by’imirire kizatuma hongerwa agaciro mu buhinzi no kurwanya imirire mibi mu Banyarwanda, kandi bikazakurura ba mukerarugendo mu gihugu.

Turifuza kandi kubungabunga ibidukikije, tuzabigeraho, no kwagura ibikorwa remezo bya Kaminuza ya UTAB. Icya mbere ni ugutanga uburezi bufite ireme”.

Musenyeri Nzakamwita Sylverien akaba n’Umuyobozi mukuru mu by’amategeko mu ishuri UTAB, ashima uburyo ubuyobozi bw’ighugu bwashyigikiye ko iri shuri ritangira, mu gihe batari banafite inyubako zihagije, kuri ubu bakaba baramaze kwiyubakira amashuri meza kandi agezweho.

UTAB itanga impamyabumenshi mu bijyane n’Ikoranabuhanga, kwiga ubuhinzi bugezweho, Uburezi, ibigendaye no guhangana n’imihindagirikire y’ikirere mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) bakaba bafite intumbero yo kwigisha no gutanga impamyabumenyi mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s Degree.

Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya UTAB, Dr. Padiri Munana Gilbert

D.R Rose Mukankomeje wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, yashimye uburyo iri shuri ryiyemeje gutanga uburezi bufite ireme, asaba abanyeshuri babaye indashyicyirwa kugaragaza ubumenyi bafite, kandi bagatanga umusaruro uhagije mu gihugu.

Ati: ”Twebwe ntabwo dushaka umugani uvuga ko umwana apfa mu iterura, hari imico mibi igomba gucika mu burezi, nko gukopera, kuko umuntu wakopeye nta kintu yakwigisha hanze, dukeneye ko mugira ireme ry’uburezi, aho munyura bigaragare ko muzatanga umusaruro kandi neza.”

Abayisenga Dorcas akaba umunyeshuri wahize abandi mu  cyiciro cy’abari n’abategarugori, ashimangira ko biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda batangiye kubaka igihugu, ndetse ko ubumenyi bahakuye bubaha icyizere cyo guhatana ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.

Aanyeshuri b’indashyikirwa bahize abandi mu ku gira amanota ari ku kigero cyo hejuru, bahawe ibihembo bitandukanye, harimo imashini za mudasobwa, Laptop zizabafasha mu kazi n’ibindi.

UMUSEKE.RW i Gicumbi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button