Imikino

Muri Sunrise umwotsi uracumba; Seninga ashobora kwerekwa umuryango

Mu rwambariro rw’ikipe ya Sunrise FC, harimo umwuka mubi ariko ufitwemo uruhare n’umutoza mukuru w’iyi kipe, bigeze aho ubuyobozi bumuha imikino itatu gusa yo gushakamo amanota bitaba ibyo akirukanwa.

Muri Sunrise FC harimo ibibazo uruhuri

Mu Kinyarwanda baravuga ngo ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ari na yo mpamvu muri Sunrise FC bikomeje kudogera kubera kubura umusaruro mwiza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko buyobozi bw’iyi kipe y’i Burasizuba, bwamenyesheje uyu mutoza n’umwungiriza we, Tugirimama Gilbert “Cannavaro” ko mu mikino itatu ikurikira (Gasogi, Bugesera na Espoir FC), nihatabonekamo byibura amanota atanu ku icyenda, bombi bazirukanwa.

Zimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano ya Seninga, zivuga ko ikipe niramuka itsinzwe imikino itatu yikurikiranya azahita yirukanwa nta n’mperekeza ahawe.

Andi makuru aturuka i Nyagatare mu rwambariro rw’iyi kipe, avuga ko abaturage bakunda iyi kipe batishimiye na gato uyu mutoza nyuma y’umusaruro nkene w’ikipe ndetse bigeze bamwe banivugira ko nakomeza kuyitoza batazagaruka kuri Stade.

Aho bikomerera muri iyi kipe, ni uko abakinnyi n’umutoza wabo batari kurebana neza, ahanini biterwa n’imipangire y’ikipe.

UMUSEKE wifuje kumenya icyo Ubuyobozi buvuga kuri aya makuru, ariko bwaruciye burarumira.

Seninga ubwo yatandukanaga na Musanze FC, ntabwo byari bimeze neza kuko yavuzweho imyitwarire mibi irimo no kubura umusaruro mwiza iyi kipe yamwifuzagamo.

Seninga n’abungiriza be bahawe imikino itatu yo gushakamo amanota atanu

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button