Andi makuruInkuru Nyamukuru

Nyarugenge: Imvura yishe umumotari

Imvura yaraye iguye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, yatwaye ubuzima bw’ umumotari  nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Imvura yaraye iguye yishe umumotari muri Nyarugenge

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara,Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko iyi mvura yatwaye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo yari yugamye ariko ikinyabiziga cye umuvu ukagitembana, nawe aza kuburiramo ubuzima.

Yagize ati “Ni umuntu umwe watakaje ubuzima.Ni umumotari wari wugamye ahantu,kuko imvura yari nyinshi cyane ,moto abonye igiye ahantu yari yayiparitse,agenda nkugiye kuyigarura,agiye ayikurikiye muri ya mazi ahita amufata aramutwara, nyuma yaho yaje kwitaba Imana.”

Gitifu Kalisa yavuze ko nta bindi bikorwaremezo byangijwe n’iyo mvura cyeretse imiferege yuzuye itaka ndetse n’imiyoboro y’amazi ikaziba.

Yasabye abantu bagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.

Yagize ati “Umutekano w’umuntu ureba umuntu ku giti cye.Icyo tubasaba ni uko abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo  mu kaga, gufata ingamba zo kuhimuka ndetse bakirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Usibye mu Murenge wa Kimisagara, andi makuru avuga ko mu Murenge wa Gatenga, AKagari ka Karambo,Umudugu wa Jyambere, imvura yatwaye ubuzima bw’umugabo wari usanzwe akora amagare(Umukanishi).

Umurambo w’uyu mumotari  wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Related Articles

igitekerezo

  1. Inkuru ibabaje cyane.Abo yasize bihangane cyane.Ariko se koko yakurikiye moto,umuvu uramutwara “yitaba Imana”?? Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi cyangwa muli Amerika.Turishima cyane.Reba noneho aramutse agiye mu ijuru,yitabye Imana !!!Twakoresha umunsi mukuru ukomeye!! Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ibindi ni ibinyoma bibabaza Imana yaturemye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button