Imikino

Cricket: U Rwanda rwizeye kubona itike y’igikombe cy’Isi

Mbere y’uko hatangira irushanwa ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket, abakinnyi bari mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, bijeje intsinzi Abanyarwanda ndetse bavuga ko bazabona itike yo kujya muri iri rushanwa rikomeye ku Isi.

Rubagumya Clintoni yijeje Abanyarwanda kubona itike ijya mu gikombe cy’Isi bishoboka

Guhera tariki 17-29 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira imikino mpuzamahanga yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi umwaka utaha [ICC World Cup T20 Men’s Africa qualifiers].

Iri rushanwa rizitabirwa n’Ibihugu umunani birimo n’u Rwanda rwaryakiriye. Rizatanga amakipe abiri azahita yerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Rubagumya Clinton, yijeje Abanyarwanda ko kuza mu makipe abiri ya Mbere bishoboka n’ubwo ari ukubikorera.

Ati “Intego twari dufite ni ukujya mu gikombe cy’Isi. Kubikora wiha urugendo. Urugendo rwacu rwatangiye mu 2018, icyo gihe twabaye aba nyuma. Umwaka ushize tuba aba kane. Ubu ng’ubu abiri ashobora kuzamuka. Turumva turi muri ayo abiri.”

Rubagumya yakomeje avuga ko kugira ngo bagere ku ntego za bo, bipimiye ku makipe y’Ibihugu abarusha ubushobozi kuko babonaga hari icyo bazayigiraho.

Ati “Twatangiye kugenda dukina n’amakipe aturusha. Ni ko twagiye twitegura. Iyo ukinnye n’umuhanga igihe kirekire, hari ikintu ugenda ukuramo. Numva tugeze ahantu turi mu makipe abiri azajya mu gikombe cy’Isi, cyane rwose.”

Ibi kandi arabihurizaho n’umutoza we, Martin Suji uvuga ko bazahangana kuva ku mukino ufungura kugeza ku wa nyuma.

Uretse kuba uruhande rw’u Rwanda bavuga ko bari mu makipe abiri ya Mbere, ibindi bihugu nabyo byavuze ko bitaje mu Rwanda gutembera no kuba insina ngufi muri iri rushanwa.

Ibihugu u Rwanda ruvuga ko bikomeye muri uyu mukino, ni Botswana bazatangirana na Kenya iyoboye aka Karere.

Ibihugu bindi byitabiriye: Botswana, Kenya, Saint Helena, Seychelles, Malawi, Lesotho, Mali n’u Rwanda rwakiriye irushanwa.

Kuri iki kibuga abazahaza bazaryoherwa
Kenya bo barahabwa amahirwe yo kuza mu makipe abiri ya Mbere
Lesotho ngo ntabwo baje mu butembere
Kapiteni wa Seychelles yifotoreje ku gikombe nawe
Mbere yo gutangira irushanwa, bifotoreje ku gikombe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button