Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Akarere gahangayikishijwe n’imiryango 4600 ituye mu manegeka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bufite ikibazo cyo kubona ingengo y’imali yo kubafasha kwimura imiryango 4600 ituye ahantu habi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko agiye gukora ubuvugizi kugira ngo iyo Miryango ituye nabi yimurwe

Ibi babibwiye Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène  akaba n’imboni y’aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabanje kugaragariza Minisitiri Bizimana imishinga minini ikubiyemo amasezerano Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage.

Kayitare avuga ko  mu bibazo bibahangayikishije harimo imiryango 4600 ituye mu manegeka, ikeneye gutuzwa ariko bakaba badafite ingengo y’imali yo kubishyira mu bikorwa.

Ati: “Kugeza ubu nta rwego ruraza ngo rudufashe kuba abo baturage twabakura mu manegeka, kandi ahantu  batuye ntabwo hagenewe imiturire.”

Mayor yavuze ko aho batuye  ari ahantu hatagezwa amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi bikorwaremezo kubera ko ari ahantu habi.

Kayitare yavuze ko barangije gutunganya site z’imiturire bafatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bweretse Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu imishinga minini Akarere katangiye gukora

Gusa uyu Muyobozi yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka  bazajya babwifashisha mu kwimura imwe muri iyi miryango ituye nabi.

Yavuze ko umuti urambye ari ukubimura kuko nta bushobozi babona bwo kwimuka batabifashijwemo n’Ubuyobozi bw’Akarere cyangwa izindi nzego za Leta.

Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko  gutuza aba baturage batuye nabi aribyo bigomba gushyirwa mu bikorwa kuko imiterere y’akarere ka Muhanga igice kinini kigizwe n’imisozi miremire.

Ati: “Inzego zigiye kubiganiraho kugira ngo aba baturage bimurwe bidatinze, ndetse n’ibisaba ingengo y’imali byihutishwe.”

Abenshi muri iyi miryango 4600 ituye mu manegeka ni abo mu Kagari ka Muvumba, mu Murenge wa Nyabinoni, n’abandi bo  mu Murenge wa Rongi.

Cyakora kugeza ubu Akarere ka Muhanga kamaze gutunganya site 200 z’imiturire abatuye mu manegeka bazatuzwamo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, kandi bwavuze ko abugarijwe n’isuri muri ibi bice ari abantu 63%.

Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yasuye icyanya cy’inganda mu Karere ka Muhanga

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button