Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi, mu Kagari ka Birira mu Mudugudu wa Ruremba, barataka igihombo gikabije kubera imitungo yabo yangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi.
Abaturage basaba inzego bireba ko zabafasha bagahabwa ingurane ikwiye.
Ahantu batuye umujyi ugenda uhagukira, nyuma yo kwemezwa ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze, ubutaka bwaho bwatangiye guhenda.
Basaba ko bahabwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo yangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi, kuko ibyo babariwe bitageze kuri kimwe cya cumi cy’agaciro byari bifite nk’uko babivuga.
Uyu muyoboro w’amashanyarazi wanyujijwe muri ako gace, ni uwagombaga kugeza amashanyarazi ku baturage bahatuye, ndetse no ku ruganda ruhari rutunganya ibigori rukabikuramo ifu ya kawunga.
Mbere y’imirimo y’iyubakwa ry’uyu muyoboro, abaturage babanje kubarirwa ibizangizwa n’umuyoboro ngo bahabwe ingurane, ariko mu kuwubaka batungurwa no gusanga bahanyujije umuyoboro mugari ndetse n’ibyangijwe byiyongereye bituma bagwa mu bihombo, kuko bari bemeye bike ugereranyije n’ibyangijwe.
Habiyambere Didas, ni umwe mu bahafite isambu yanyujijwemo uwo muyoboro, avuga ko byamuteje igihombo kuko ishyamba rye rya metero kare 2116 yaguze miliyoni icyenda n’igice z’amafaranga y’u Rwanda muri 2018, bamuhaga miliyoni 25Frw akazanga, ariko ngo bangijeho metero kare zirenga 780, ahabwa ibihumbi 231Frw y’ingurane, ibintu avuga ko byamuteje igihombo kitari munsi ya miliyoni 10Frw.
Yagize ati “Hano barampombeje cyane kuko bafasheho metero 12 kuri 65 urumva birenze kimwe cya gatatu cy’ishyamba kandi ryose barimpagaho miliyoni 25Frw nkazanga nshakamo miliyoni 30Frw.”
Asaba ko kubarirwa imitungo bisubirwamo, ati “Turasaba ko twabarirwa neza tugahabwa ingurane ikwiye, kuko bangushije mu gihombo kitari munsi ya miliyoni icumi.”
Akomeza agira ati “Mbere batubarira batubwiraga ko bazatwaraho metero nkeya, turabyemera kuko ntabwo twanze ibikorwa by’iterambere, ariko iryo terambere na ryo ntabwo rikwiye kudusubiza inyuma gutya. Nibaduhe ingurane ikwiye nibyanga turayoboka inkiko.”
Undi muturage utifuje ko amazina ye akoreshwa mu itangazamakuru, yagize ati “Njye mbona ari akarengane gakabije no kudaha agaciro ibyacu, urabona aha hose hari ibishyimbo sinemerewe kuzongera kuhakoresha, kandi bambariye ibihumbi mirongo itandatu gusa (Frw 60,000), urabona ko uhahuje ukagendera ku biciro by’inaha ntiwajya munsi ya miliyoni eshatu kuri icyo kibanza. Nibaduhe ingurane ikwiye kuko mbere twari tuzi ko bazanyuzamo umuyoboro muto.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa by’ingurane muri REG, Sitasiyo ya Musanze, Rutazigwa Louis, avuga ko kugeza ubu batari bazi ikibazo cy’abaturage batanyuzwe, kandi ko ibyo REG ikora byose biba byubahirije amategeko.
Ngo mu gihe hari utanyuzwe na we hari uburyo amategeko abimwemerera kuba yayakurikiza akarenganurwa.
Yagize ati “Muri rusange REG muri byose yubahiriza amategeko kandi hari itegeko rigena kwimura abantu ku nyungu rusange, uko byagenda kose bizakurikiranwa.
Ntabwo dushobora kubara ibizononwa byagaragajwe n’umugenagaciro w’umwuga ngo hanyuma hatangwe ingurane nkeya, niyo umuturage atanyuzwe n’iryo genagaciro yubahiriza itegeko agakora igenagaciro mvuguruza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahana Mpuhwe Andrew, avuga ko kuri uyu muyoboro abaturage babariwe, ariko ko niba hari abataranyuzwe bakwegera ubuyobozi bukabafasha.
Yagize ati “Kuri uyu muyoboro abaturage babariwe ingurane ku mutungo wabo kandi basinya kuri fiche y’igenagaciro. Abaye atarasinye yakoresha irindi genagaciro (Contre expertise), ariko nanone umutungo uhabwa agaciro bitewe n’aho uherereye.”
Avuga ko igikorwa remezo kitaje hagamijwe guhombya abaturage, bityo ngo bigaragara ko umuturage yagize igihombo, Akarere kamukorera ubuvugizi muri REG ikibazo cye cyigasuzumwa by’umwihariko.
Umuyoboro w’amashanyarazi wacishijwe muri uwo Murenge wa Kimonyi uzatanga amashanyarazi ku baturage bo muri ako gace ahari kugenda hagurirwa umujyi wa Musanze n’ibikorwa by’inganda zigenda ziyongera muri uwo Mujyi.
Yanditswe na Jean Claude Bazatsinda