AmahangaInkuru NyamukuruInkuru zindi

Izindi ngabo za Kenya  zerekeje i Goma guhangana n’inyeshyamba zirimo na M23

Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo.

Abagera kuri 900 berekeje iGoma kurwanya inyeshyamba

 

BBC yatangaje ko Icyo cyiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo,basanga 1000 baheruka kujya muri icyo gihugu.

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba.

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 .

Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC.

Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo.

Ni mu gihe   hateganyijwe ibiganiro bya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo bigomba kubera i Nairobi  mu cyumweru gitaha.

Mu gihe  umutwe wa M23 wo ukomeje kwigarura tumwe mu duce twa Congo isatira umujyi wa Goma,abaturage nabo bari guhingira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’uRwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

IVOMO:BBC

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Harya igihugu nka Sudani y’epfo cyananiwe kwirindira umutekano ubwo cyohereza ingabo zo kuwurindira abandi gute koko? Ibi bintu bimeze nko gukina theatre nibyo bituma Africa yacu ihora isuzugurwa. Congo ifite umubare w’ingabo uri hafi kungana n’uwa US ariko wakumva induru abayobozi bayo bavuza aho bazerera hose ku isi ngo basaba uwabatabara ukibaza niba turi serious or not.

  2. Peace iki kibazo wibaza nanjye ndakibaza pe! Ibiguhu bifite ingabo South Soudan zagiye kugarura amahoro nabo batanze izindi zijya kugarura amahoro ahandi? Icyo twita amahoro ndumva ntangiye kudasobanukirwa neza nacyo? Turaje tuwumve na DR Congo yohereje ingabo zo kugarura amahoro ahandi! Twarumiwe! Uwaba abisobanukiwe adufashe! Ni ayahe mahoro ingabo za South Soudan zajya kugarura muri Congo zananiwe kugarura iwabo? Genda Rwanda uri nziza! Ibi ntabwo ari iby’i Rwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button