Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless wigaruriye imitima y’abatari bake yashimagije Miss Mutesi Jolly wagize isabukuru ye y’amavuko.
Ni ubutumwa Knowless yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yahishuye ko yamubereye imfura ndetse ari agatangaza kumugira mu buzima. Ni mu butumwa yakurikije amafoto agaragaza ubwiza n’ikimero cya nyampinga w’u Rwanda 2016.
Butera Knowless yateruye agira ati “Mwamikazi mukundwa Mutesi Jolly, ninde wakureze mu byukuri? Nukuri akwiye umudari kubera akazi keza yakoze. Uri udasanzwe kandi nshimira kuba ngufite mu buzima bwanjye. Uburyo ushimisha abo ukunda ni agatangaza, ntewe ishema nawe n’ibyo ukora byose.”
Knowless akaba yashimye ubupfura bwa Miss Jolly ndetse amwifuriza kuryoherwa kuri uyu munsi udasanzwe yizihizaho isabukuru ye y’amavuko.
Miss Mutesi Jolly yashimiye Knowless kuri ubu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza, amwizeza ko azakomeza kumunezera kurusha.
Ubutumwa bwa Knowless buje bukurikira ubwo Miss Jolly nawe yari yamugenewe ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko kuwa 1 Ugushyingo uyu mwaka, aho nawe yari yagaragaje ko Knowless ari umunyembaraga, akaba n’umugore w’imfura.
Miss Mutesi Jolly yabonye izuba kuwa 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri y’incuke n’abanza ku bigo bya Baby Angel Nursary School na Hima Primary School. Icyiciro rusange yakize ku ishuri rya Kagarama Secondary School muri Kicukiro, aho yavuye yerekeza muri King David Academy.
Abyarwa na Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, igisekuru cye kigera ku bami bategetse u Rwanda Kigeli III Ndabarasa na Kigeli IV Rwabugiri.
Miss Mutesi Jolly yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, tariki 27 Gashyantare 2016, nyuma yaho yaje kujya mu kanama nkemurampaka katoranyaga abakobwa bavamo Miss Rwanda. Kugeza ubu ni visi perezida wa Miss East African.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW