Inkuru NyamukuruMu cyaro

Kamonyi: Umurambo w’umukecuru w’imyaka 69 wasanzwe mu mugezi 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayumbu buvuga ko bwasanze umurambo w’umukecuru witwaga, Mukantabana Agnès mu mugezi uhuza Umurenge wa Kayumbu n’uwa Musambira.

Akarere ka Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Ahagana saa kumi n’ebyeri z’igitondo  cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo, 2022 nibwo abaturage  bamenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge ko babonye umurambo wa Mukantabana Agnès w’imyaka 69 y’amavuko mu mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Niyobuhungiro Obedy yabwiye UMUSEKE ko  amakuru bahawe n’abaturage avuga ko uyu mukecuru yavuye iwe mu rugo ejo hashize ku wa Mbere, saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, agiye gusura uwitwa Karangwa Emmanuel baramutegereza ntiyagaruka.

Gitifu Niyobuhungiro avuga ko babonye atagarutse bajya kumureba aho kwa Karangwa babahakanira ko atigeze ahagera.

Yagize ati: “Birakekwa ko hari abamwishe baza kumujugunya mu mugezi bashaka kuyobya uburari.”

Gusa yavuze ko inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Yashimiye abaturage batanze ayo makuru, asaba n’abandi ko aho babonye ubugizi bwa nabi cyangwa ibikorwa by’urugomo bajya batungira agatoki inzego z’umutekano kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe.

Mukantabana Agnès yari atuye mu Mudugudu wa Buramba mu Kagari  ka Busoro mu Murenge wa Kayumbu, umurambo we ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button