Inkuru NyamukuruUbutabera

Dr. Rutunga woherejwe n’Ubuholandi urubanza rwe ntirwabaye

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwasubitse urubanza Dr. Rutunga Venant uregwa n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside.

Dr Rutunga Venant ahakana ibyaha aregwa

Byari biteganyijwe ko urubanza Dr. Rutunga Venant wahoze ari umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi (ISAR Rubona) ubu yabaye RAB iri mu karere ka Huye ko akomeza kuburana mu gihe cy’iminsi ibiri y’ikurikiranya ariyo taliki 14 na 15 Ugushyingo 2022 ariko urubanza rwe ntirwabaye.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ku rukiko saa mbiri za mu gitondo yasanze imiryango y’urukiko ifunze nta muntu urimo.

Ubwanditsi bw’urukiko bwavuze bwamubwiye ko iburanisha ryasubitswe kuko hari bamwe mu bacamanza bagize inteko imuburanisha bagiye mu mahugurwa.

Igihe uyu musaza w’imyaka 73 azongera kuburana ntikiramenyekana.

Dr. Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi, Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitatu aribyo icya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yabikore mu kigo yayoboraga no mu nkengero zacyo.

We aburana ahakana ibi byaha byose, abamwunganira barimo Me SEBAZIGA Sophonia na Me Ntazika Nehemia basaba ko umukiliya wabo yagirwa umwe.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button