AmahangaInkuru Nyamukuru

FDRL yirukanwe mu gace yari imazemo imyaka 18

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022 umutwe wa M23 wigaruriye indiri ya FDRL yari imaranye imyaka 18 muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Inyeshyamba za FADRL zambuwe agace zari zimaranye imyaka 18

Ingabo za FARDC na FDRL kuva ku wa mbere tariki 14 Ugushyingo zagerageje guhagarika imirwano ku muhanda Kalengera- Tongo biranga, Tongo ijya mu maboko y’umutwe wa M23 kuri uyu wa kabiri.

Amakuru avuga ko i Tongo habereye imirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 na Unite ya CRAP yo muri FDRL iyoborwa na Col Ruhinda.

Muri iyi mirwano y’injyana muntu CRAP yagerageje kwihagararaho mu gihe FARDC bari kumwe yataye urugamba.

Abaturage bo mu nsisiro za Tongo biganjemo abo mu miryango ya FDRL bahungiye mu bice bitarimo imirwano, amakuru avuga ko bamwe berekeje i Nyanzale muri Teritwari ya Masisi.

Umuvugizi wa Gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma yemereye UMUSEKE ko bamaze kwigarurira Gurupema ya Tongo.

Imirwano ikaze kuri uyu wa kabiri yakomeje i Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo mu bilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ingabo za Leta zitabaza ko zagotewe muri Parike ya Virunga, nta biryo bafite ndetse n’amazi yo kunywa.

Werekeza i Goma, ingabo za Leta zakoze urukuta rukomeye mu rwego rwo kurwana kuri uyu Mujyi ngo utagwa mu biganza bya M23.

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko ku cyumweru, muri Kanyarucinya habaye inama yahuje ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa FADRL mu kurebera hamwe icyakorwa ngo M23 itigarurira umujyi wa Goma.

Iyi nama yari iyobowe na Gen Maj Jerome Shiko Tshitambwe na Col Ndjika bo muri FARDC na Maj Nkodosi uzwi ku gataziriro ka Silencieux na Sergent Gaston uzwi ku mazina ya Habarugira Joseph bo muri Unite CRAP ya FDRL.

Maj Gen Shiko Tshitambwe yasabye FDRL gukora iyo bwabaga bakarwana ku mujyi wa Goma dore ko ingabo za Leta zisa n’izananiwe urugamba.

M23 ivuga ko ishaka ibiganiro na Leta ya Tshisekedi kandi ko izarwana kugera ku mwuka wa nyuma irinda abaturage bayo, ko batazasubira mu buhungiro ukundi.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. This is a civil war !!! Ni Abanyekongo barwana hagati yabo!! Niko intambara nyinshi zo muli Africa zimera.Biba ari abenegihugu basubiranamo.Muli Ethiopia,bararwanye hapfa abarenga 500 000 mu gihe gito.RDC na Ethiopia,byombi ni ibihugu bituwe n’abakristu nibuze kuli 95%.Yezu yasabye “abakristu nyakuli” kutarwana ahubwo bagakundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Abakristu nyakuli bubahiriza iryo tegeko.Abo nibo bazaba muli paradizo.

    1. Harya nk’ubu iby’amadini uba ubizanye aha gukora iki? Buriya wasanze abarwana bari gupfa imyemerere? Propaganda y’abayehova niko ikora?

  2. M 23 mukubite abaswa mubameneshe mwinjire n’i Goma muhashyire umurwa mukuru wanyu,gusa nzabagaya nimuramuka murekuye aho mwafashe cyangwa namwe mugasubiramamo!

  3. M23 rwose turabashyigikiye even though we are Congolese, rwose igisirikari cacu ntamyitozo gifise mugikubite cane mukibabaze dufise abasoda barenga 3.7M nimwicamo nka 2.5M nibwo bazemerako ntamikinoo mufise so nimuyihashe FARDC nabambari bayo FDRL natwe Congolese tubarinyuma

  4. Murahaze Congo mwayimaze muyisahura none muyihembye umuriro mwaretse na m23 ikirira bo si abantu?? kd bakarinda umutekano wabagenz babo bicw na abanye Kongo

  5. Mwiriwe neza batura Rwanda m23 igomba gufata na Goma ikahashyira ibiringiro byayo bikuru byibuza fdrl ya cika igasenyuka ndangamijwe no kumva m23 yageze i Goma kubera Imana iza fata igihugu uretse na Goma 🔫🔫🔫🔫⚔🗡🔭 za ndege ✈️✈️✈️✈️✈️🛩Se ziri mukahe kazi murakoze reka tubihange amaso ni hrw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button