Andi makuruInkuru Nyamukuru

Intambara ya Ukraine na Covid-19 byashegeshe iterambere rya Afurika- Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye ibihugu 20 bya mbere bikize, ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya ndetse n’icyorezo cya Covid-19 byashegeshe iterambere ry’umugabane wa Afurika n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame Paul mu nama y’ibihugu 20 bya mbere bikize

Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabigarutseho i Bali muri Indonesia ahabera inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Inama ya G20 yahuriranye kandi n’inama ya COP27 yiga ku mihindagurikire y’ikirere ku Isi nayo yagarutse ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri iki gihe, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama ya G20 nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Umukuru w’igihugu yavuze ko icyorezo cya Covid-19, amakimbirane ndetse n’ingaruka zihindagurika ry’ibihe, byazamuye ubusumbane budasanzwe hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Yagaragaje ko urwo ruhuri rw’ibibazo bituma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byishora mu nguzanyo n’amadeni.

Yasabye ibihugu 20 bya mbere bikize kugira uruhare mu bikorwa bifasha ibikiri mu nzira y’amajyambere ku buryo bitaremererwa n’amadeni bifite.

Yasabye kandi ko gahunda ijyanye no gusubikira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwishyura amadeni yashyizweho mu bihe bya Covid-19 yasubizwaho.

Ni gahunda ya Debt Service Suspension Initiative, DSSI yashyizweho muri Gicurasi 2020, yafashije ibihugu gukoresha ubushobozi bwabyo muri gahunda zigamije kurwanya icyorezo no kurengera ubuzima bw’abaturage babyo.

Perezida Kagame yavuze ko kuba ibiciro by’ibiribwa n’inyongeramusaruro bikomeje gutumbagira ari ikibazo gihangayikishije by’umwihariko bigira ingaruka ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Yashimangiye ko icyo Afurika yifuza ari amahoro kandi ko ibyo bidakwiye gutuma hari uyireba nabi ku bibazo by’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe n’indi migabane n’ibihugu, Afurika iharanira inyungu zayo mu mibanire yayo n’ibindi bice by’Isi.

Yavuze ko Afurika isanzwe ifite imbongamizi ariko zikaba ziyongera kubera ibibera ahandi birimo intambara y’Uburusiya na Ukraine kandi ko ikibabaje ikiguzi cyabyo cyishyurwa n’Abanyafurika.

Perezida Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya G20 ko Afurika yiteguye gufatanya n’abandi gushaka umuti w’iki kibazo.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button