Inkuru NyamukuruMu cyaro

UPDATE: Ibitaro bya Nyanza byavuze ku muturage wapfiriye muri gare ategereje imodoka

UPDATED: Nyuma y’inkuru UMUSEKE wakoze ivuga ku rupfu rwa Rusatsi Abel w’imyaka 56 waguye muri gare ku wa Mbere ategereje imodoka, amakuru ubuyobozi bwari bwatanze, yavugaga ko uyu muturage yari yagiye kwivuza mu Bitaro bya Nyanza.

Gusa, Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza SP Dr.NKUNDIBIZA Samuel yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera atigeze agera ku bitaro bya Nyanza mbere y’uko apfa.

Ati “Twe baduhamagaye badutabaza ko hari umuntu uguye muri gare ya Nyanza, tugiye dusanga yari afite randez-vous ya CHUB kuko yari yarahawe transfer n’Ibitaro bya Kigeme byo mu karere ka Nyamagabe.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yakandagiwe (yanyukanyutswe) n’inka, imuvuna akaguru (ukuguru kwe kwariho sima), ndetse imukandagira no mu mbavu ubwo yari mu isoko rihereye mu murenge wa Nyagisozi.

Nibwo ngo yahise ajya  kwivuza ku Bitaro  bya Kigeme biri mu karere ka Nyamagabe, na byo bimwohereza (bimuha transfer) mu Bitaro bya CHUB biri mu karere ka Huye, ajya kwivurizayo.

Icyo gihe ngo baramufashije ariko bamusaba kujya agaruka ngo barebe uko uburwayi bwe bumeze.

Ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo, 2022, nibwo Rusatsi Abel yateze moto ava mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, agiye mu murenge wa Busasamana gutega imodoka imwerekeza mu karere Huye, kuri CHUB, amaze gukatisha itike yicara ku ntebe ategereje imodoka, ahita yikubita hasi.

Abi aho babibonye barebye bagiye kumwegura basanga arapfuye.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma

 

INKURU YABANJE: Umuturage wari mu mujyi rwa gati muri gare ya Nyanza iri mu murenge wa Busasamana yicaye ategereje imodoka apfira aho.

Iyi ni gare yo mu mujyi wa Nyanza, nyakwigendera yapfuye hashize akanya avuye mu biro bya Volcano Express

Rusatsi Abel w’imyaka 56 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nyaruvumu, mu kagari ka Kabirizi  mu murenge wa Nyagisozi yapfiriye muri gare ubwo yari yicaye ategereje imodoka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari agiye kwa muganga i Huye, nyuma yo guhabwa transfer.

Ati “Yari agiye kwa muganga wenyine i Nyanza, maze abaganga bamwohereza (bamuha transfer) kujya kwivuriza i Huye, ajya gutega imodoka yicaye ategereje imodoka abari aho babona araguye, barebye basanga arapfuye.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni ngo uriya muturage abo mu muryango we bavuga ko yakandagiwe n’inka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza, ngo bapime bamenye indwara yazize.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Ibitekerezo 21

  1. nuko abirabura bavurwa nyine uwamuhaye transfer yabonaga ko ubuzima bwe buli mukaga aho guhabwa Ambulance ngo imwihutane dore ko ntakindi zigenewe ati jya Huye nyamara kandi buriya aliwe urwaye gato kuli. nyakwigendera iminota ingahe yaba ageze i Buraya nuko nyine umuryango we ukomere

  2. Nukuribyo umusaza yarenganyepe nkubwox kwabobaganga batanatekerejeko yabayaviriye imbere ngobamwohereze muburyo buri urgance icyakora mugaragaje urwego muriho komurimukaz kd karushya isabakoko! nubwo ntawabakurikirana kd banabakurikiranye mwanabiryozwa ark namwemwigaye rwose!

  3. Simply amazing.imitangire ya service ni ikibazo gikomeye pe.ubu nk,uyu yarasuzumwe basanga icyo gukora ari ukumwohereza gutyo peeeee

  4. mwicecekere basigaye bahamagara ambulance bakakubwira ko yagiye ahandi sanabaka umurwayi wawe umutegere bakanga abaganga biyiminsi ntibagihanwa bitwaza Ngo bari murugaga Nirwo ruzababuranira

  5. Ibitaro bya Nyanza ntakuntu byakumvikanisha Ayo makuru ngo yumvikane kko ntababagana ngo babahe service nziza nkuko bikwiye. Ubwose kigeme yabihamya ibyo bayivuzeho cg nyakwigendera yakwemezako yaje gutegera inyanza atabanje guca mubitaro?cyaneko bamwimye ambulance bakamuha agatike

    1. Amakuru ni ayambere ahubwo ababigizemo uruhare nibajye ahagaragara bahanwe bumvishwe akamaro ka mutuelle dutanga bitugoye bajye baziha agaciro

    2. Ariko babisobanuye ko atigeze agera mu bitaro ngo bange kumufasha,ikindi gahunda yaho yari agiye irazwi,icyo ibitaro bya Nyanza byakoze nicyo byagombaga gukora nk’abantu bari bahurujwe,malheureusement bagasanga yapfuye koko, ibyari bisigagaye byari ibya abayobozi bemeje ko umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

  6. Abantu batangaza inkuru zitarizo aliko nabo bajye bahanwa batumye Abantu benshi twandika tugaya i bitaro nabaganga ba Nyanza kubwo kurangarana uyu muturage bituritse kuwanditse iyi nkuru avuga ko transfer yayihawe nibitaro bya Nyanza ubuyobozi bwi bitaro bubabarire abanditse twese tubunenga kubera umuntu wanditse amakuru atariyo cyangwa igitangazamakuru cyabikoze kandi arakoze umuyobozi gutanga umucyo kubyabaye kuli uwo muturage abantu bajye bandika inkuru zibyo bazi neza

  7. Ariko babisobanuye ko atigeze agera mu bitaro ngo bange kumufasha,ikindi gahunda yaho yari agiye irazwi,icyo ibitaro bya Nyanza byakoze nicyo byagombaga gukora nk’abantu bari bahurujwe,malheureusement bagasanga yapfuye koko, ibyari bisigagaye byari ibya abayobozi bemeje ko umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button