Umugabo utaramenyekana imyirondoro yasanzwe yapfiriye mu mirima y’abaturage ihuza Umurenge wa Karangazi na Katabegemu mu Karere ka Nyagatare, bikekwa ko yahiciwe n’abantu bashakaga kumwambura moto.
Umuturage wahaye amakuru UMUSEKE avuga ko umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu mirima mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022.
Avuga ko moto bikekwa ko ari iy’uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Nyagatare iriho amaraso n’imihoro ibiri, bikekwa ko yakoreshejwe muri ubu bugizi bwa nabi.
Abaturage bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo rwababereye amayobera, bavuga ko batamuzi muri uyu Murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope yemereye UMUSEKE ko uyu mugabo yishwe.
Ati “Bamwishe, ni ahantu h’igice cy’ishyamba n’imirima ntabwo hari abantu bahatuye, hahana imbibi na Katabagemu.”
Gitifu Mutesi avuga ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’uwishwe, umuryango we n’abagize uruhare mu rupfu rwe.
Ati “Urumva abantu bari ahabereye icyaha, harimo inzego za zindi ziba zikora iperereza, nibasoza baraduhereza uburenganzira natwe .”
Akomeza agira ati “Turacyarimo dukurikirana tumenye nimba ari uwa Karangazi cyangwa atari uwaho.”
Uyu muyobozi avuga ko ari “Ubwa mbere bibaye kandi ari amahano, ibyo aribyo byose RIB irakurikirana ababikoze bafatwe bahanwe.”
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nababwiye incuro hafi 1000 ko umuti ali umwe gusa kwica abicanyi byonyine buli munsi sindumva uwarangiye hatishwe umuntu uko ibyemezo bitinda niko abantu bakomeza kwicwa umwicanyi agomba gupfa