Imikino

Rayon yakinishije imyambaro idasa ku mukino wa Kiyovu

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, ubwo batsindwaga n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, bagaragaye bambaye amakabutura adasa.

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bari bambaye amakabutura adasa n’ay’abandi

Ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, ikipe ya Kiyovu Sports ni bwo yasubiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona.

N’ubwo iyi kipe ikunzwe na benshi yatsinzwe ariko, yanakinanye imyenda idasa kuko abakinnyi batatu bagaragaye bambaye amakabutura adasa n’ayo bagenzi babo bari bambaye.

Abo bakinnyi ni Iraguha Hadji, Mitima Isaac, Mugisha François na Ngendahimana Eric. Amakabutura bari bambaye, ntabwo yariho ibirango by’umufatanyabikorwa wabo [Canal+] ndetse nta na nimero zari ziriho nk’uko byari bimeze kuri bagenzi babo.

Mu minsi ishize, Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko imyenda mishya y’iyi kipe yatumijwe kandi iri hafi kuza ariko ntiragera mu Rwanda.

Mbere yo gukina na Kiyovu Sports, hari amakuru yavugaga ko iyi kipe izakinisha imyenda mishya ariko si ko byagenze.

IFOTO: [Rwandamagazine]

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button