AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

M23 yigambye ko yashwanyaguje igifaru cya FRDC

Inyeshyamba za M23 zavuze ko zangije ikindi gifaru cy’ingabo za Leta ya Congo, FARDC kuri iki Cyumweru.

M23 ivuga ko imaze kwangiza ibifaru bitanu bya FARDC

Imirwano yabereye ahitwa Mabenga, n’ahitwa Mayi Yamoto ku muhanda wa Bwindi.

M23 ivuga ko icyo gifaru ari icya gatanu yangije kuva ingabo za Leta ya Congo zubuye imirwano igamije kwirukana M23.

Lawrence KANYUKA umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe wa M23, yavuze ko imiryango itari iya Leta ikomeje guceceka mu gihe intambara ikomeza kwica abaturage b’abasivile.

Ati “Mu rwego rwo kwitabara no kurinda abaturage, tugiye gucecekesha intwaro aho zivugira…”

Imirwano yok u Cyumweru hagati ya M23 n’ingabo za Leta yabereye ahitwa Kanyamahoro hafi y’i Kibumba muri Km 20 gusa hafi y’Umujyi wa Goma.

Bamwe mu baturage bo muri Congo bafite ubwoba bw’imirwano, bahungiye mu Karere ka Rubavu.

Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko inyeshyamba za M23 zafashe agace kitwa Kamuhanga, kari kuri Km 30 uvuye i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Kamuhanga  ni agace kari ku mupaka w’u Rwanda na Kongo, mu karere ka Nyiragongo, kafashwe nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

M23 yishe umusirikare mukuru wa Congo ifata n’ibifaru – AMAFOTO

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 6

  1. M23 nakunze ukuntu igira discipline. kwirirwa perezida gisekeni abeshya amahanga ko ashaka amahoro yarangiza agafatanya na ziriya njiji zinkoramaraso ngo ni FDLR byaduhishuriye ko bari kwibere. m23 tuyifurije amahirwe nifate hanini tujye tujya kwihahira dutuje kuko yo igira ikinyabupfura n’uburere nkuko abajyayo twabibonye.

  2. UMVA M23 NIMUFATA GOMA RWOSE MUZATUBABARIRE NTIMUZAHAVE, MUZASHINGE IBIRINDIRO RWOSE KANDI NAWE TURABAKUNDA AHUBWO MUZATUBWIRE DUFUNGURE AMADUKA TUBAZIMANIRE KUKO MUZABA MUDUKUYE AHABI HIZI NJIJI NGO NABASODA BIGIHUGU.ABAJURA GUSA, ABASAHUZI, BAZI KURONGORA ABAGORE NABAKOBWA GUSA, ARIKO UBUNDI UMUSILIKARE YAJYA MURIBYO AGATSINDA URUGAMBA?REKA ABAFITE UBUSHAKE BARWANE KUKO BAFITE IBYO BARWANIRA.DISCIPRINE NIYO YAMBERE IRANGA INGABO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button