Imikino

Umuri Foundation yatangije Ubukangarumbaga bw’Uburenganzira bw’umwana

Irerero ry’umutoza Jimmy Mulisa, ryatangije ibikorwa byo kurengera uburenganzira bw’umwana binyuze mu mikino.

Mu Akarere ka Rulindo hatangijwe ubukangurambaga bw’Iterambere ry’Uburenganzira bw’Umwana

Kuri uyu wa Gatandatu mu Akarere ka Rulindo, habereye ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurengera uburenganzira bw’umwana.

Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye bwa Umuri Foundation, Akarere la Rulindo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ku Isi, UNICEF.

Ubu bukangurambaga bwacishijwe mu mikino. Amakipe 11 arimo abana 132 barimo abakobwa 74, ni bo bitabiriye imikino y’uyu munsi.

Abaturage barenga ibihumbi bibiri bo muri aka Karere, bari bitabiriye imikino y’uyu munsi yahuje icyiciro cy’abahungu n’icy’abakobwa.

Uretse aba baturage kandi, hari n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, watanze ubutumwa bwibutsa abaturage ko bakwiye gufatanya kurengera uburenganzira bw’umwana.

Jimmy Mulisa washinze akanayobora Irerero rya Umuri Foundation, yavuze ko biciye mu mikino, kurengera Uburenganzira bw’umwana buri wese akwiye kubyumva kandi akabigira ibye.

Iri rerero risanzwe ibikorwa bitandukanye ariko byigenjemo gufasha abakiri kubyaza umusaruro impano ya bo yo gukina umupira w’amaguru.

Uretse ibi kandi, banafasha abana kuva mu muhanda ariko biciye mu mikino, bagasubira ku ishuri.

Mu bakinnye harimo n’abakobwa
Abaturage b’i Rulindo bari baje muri ubu bukangurambaga
Imikino yatangijwe mu gitondo
 Hatanzwe ubutumwa butandukanye
Visi Meya w’Akarere ka Rulindo ushinzwe Ubukungu yaganirije abana bari baje muri iki gikorwa 

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Uyu mwise *Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu* si byo ahubwo ni *Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza*.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button