ImikinoInkuru Nyamukuru

Amashirakinyoma ku rugendo rwa Gasana Francis muri Canada

Nyuma y’amakuru yavugaga ko Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Gasana Francis, yajyanye n’umuryango we muri Canada kandi ashobora kutazagaruka, nyiri ubwite ahamya ko asanzwe ahagirira urugendo kandi akagaruka mu rwamubyaye.

Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis yakuye igihu ku makuru yavugaga ko yatorotse Igihugu

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ni bwo Gasana Francis yerekeje mu gihugu cya Canada muri gahunda ze z’akazi zisanzwe.

Gusa akiva mu Rwanda, uyu Munyamabanga mukuru wa AS Kigali, hari amakuru yavuzwe ko yimukanye n’umuryango ndetse ashobora kutazagaruka mu Rwanda.

Nyuma y’amezi abiri ari muri Canada, Gasana yagarutse mu Rwanda ndetse ahamya ko ibyamuvuzweho atari ukuri.

Aganira na UMUSEKE yavuze ko abamuvuzeho ibyo kutagaruka n’abahaye amakuru abanyamakuru avuga ko uyu mugabo atazagaruka mu Rwanda, bihabanye n’ukuri.

Ati “Nanjye narabyumvise mu itangazamakuru ariko mu by’ukuri njye nari mu rugendo rw’akazi nsanzwe ngirira muri Canada kuko si ubwa Mbere kandi si n’ubwa nyuma.”

Yongeyeho ati “Abanyamakuru babitangaje bamwe sinabarenganya kuko bahawe amakuru n’ababa bafite izindi mpamvu zabo. Ukuri guhari ni uko njye ntari ku rwego rwo gutoroka Igihugu rwose kuko mfite uko mbayeho.”

Gasana ari muri Komite Nyobozi ya AS Kigali iyobowe na Shema Ngoga Fabrice.
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button