Isiganwa ry’amagare ryakiniwe mu Akarere ka Nyaruguru ryiswe ‘Kibeho Race’, ryegukanywe na Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo.
Uyu munsi mu Akarere ka Nyaruguru ni bwo isiganwa ry’amagare ryiswe Kibeho Race, ryabaye ryegukanwa na Mugisha Moïse ukinira ikipe ya ProTouch.
Ni isiganwa ryari ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa ku magare [FERWACY].
Ryanyuze mu bice bitandukanye bya Nyaruguru n’agace gato k’Akarere ka Huye, abasiganwa banyuzemo mbere yo gusubira i Kibeho aho ryarangiriye.
Isiganwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 18 arimo ay’abakuru babigize umwuga, abato n’abagore. Mbere y’uko isiganwa ry’ababigize umwuga ritangira, habanje gusiganwa ku magare asanzwe byakozwe n’abatuye muri Nyaruguru batabigize umwuga bakoresheje amagare asanzwe, hagamijwe kureba abafite impano yo gutwara igare ngo bazafashwe kubigira umwuga.
Ibihembo byatanzwe mu byiciro umunani birimo uwegukanye isiganwa mu bakuru ari we Mugisha Moïse yabaye uwa mbere ku ntera y’ibilometero 97. Yakoresheje igihe kingana n’amasaha 2 iminota 34 n’amasegonda 58. Mukashema Josiane ukinira ikipe ya Benediction Club niwe wahigitse abagore ku ntera y’ibilometero 86 aho yakoresheje amasaha 2 iminota 44 n’amasegonda 36.
Manizabayo Eric yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu ntera yo kugera mu mujyi wa Huye akoresheje gihe gito. Yanabaye uwa kabiri mu isiganwa muri rusange nyuma yo gukurikira Moïse.
Undi wahembwe ni Nyirahabimana Claudette wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore b’abana akinira Benediction Club na Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportif yaje imbere mu bato b’abagabo. Iki cyiciro cy’abagore n’abagabo mu bato basiganwe ku ntera y’ibilometero 86.
Hahembwe n’uwabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 ari we Iradukunda Emmanuel ukinira ikipe ya Nyabihu Cycling Team. Yakoresheje amasaha 2 iminota 41 n’amasegonda 10. Ndayisenga Jean Claude nawe yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga yahawe igihembo.
Muri buri cyiciro, hagiye hahembwa abakinnyi batatu baje imbere y’abandi.
Nyuma yo gutanga ibihembo ku bitwaye neza Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, Gashema Janvier, yishimiye uko irushanwa ryagenze anashimira amakipe yaryitabiriye.
Uyu muyobozi yongeye gushimira abaturage b’Akarere ka Nyaruguru n’abikorera bo muri ako Karere, bafatanya mu mirimo izamura iterambere ryaho. Yakomeje ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buyobowe na Perezida wa Répubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Yagize ati “Impamvu dushimira Umukuru w’Igihugu ni uko ibyo yijeje abaturage b’Akarere ka Nyaruguru byabagezeho.”
Na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (Ferwacy), Murenzi Abdallah, yari yitabiriye iri rushanwa, ndetse yashimiye Akarere ka Nyaruguru kariteguye.
Ati “Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwateguye iki gikorwa kuko rituma bigaragaza iterambere ry’Igihugu aho rigeze.”
Yavuze ko kandi amarushanwa nk’aya ari yo baba bifuza ku bakinnyi bahagararira Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga agiye atandukanye.
Yagize ati “Ibi bifasha abakinnyi kwitegura imikino iri imbere nk’uko n’ubundi abacu bari kwitegura amarushanwa nka Tour du Rwanda na La Tropical Amisa Bongo.”
Uyu muyobozi yanavuze ko hakiri andi masiganwa ari imbere azafasha abakinnyi kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ari imbere.
Abaturage ba Nyaruguru bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo kubona isiganwa ry’amagare mu akarere kabo.
Babigaragarije mu bwitabire bwabaranze haba mu bice by’umuhanda bitandukanye.
Ubushize ubwo mu Akarere ka Kirehe hasozwaga Kirehe Race, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, yavuze ko intego y’iri shyirahamwe ari ugutegura abakinnyi benshi bazakina shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye