AmahangaInkuru Nyamukuru

Ingabo za Kenya zageze i Goma muri misiyo y’injyanamuntu

Ingabo za Kenya ziherutse guhabwa amabwiriza na Perezida William Ruto, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022 zageze ku kibuga cy’indege cya Goma mu rwego rwo kujya gufasha FARDC n’imitwe bafatanyije gutsinda uruhenu umutwe wa M23.

Ingabo za Kenya ku kibuga cy’indege cya Goma mu burasirazuba bwa Congo

Izi ngabo za Kenya zifite ubutumwa bwo gukurikirana imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Misiyo ya mbere zahawe ni ugufasha igisirikare cya Congo kwigaranzura umutwe wa M23 wabambuye igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru kuva muri Kamena uyu mwaka.

Izi ngabo 1000 ngabo zinjiye muri Congo k’ubusabe bw’abakuru b’ibihugu bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwo yahuraga n’iyo batayo mbere y’uko yoherezwa muri Congo, Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko imitwe yitwaje intwaro n’abandi yise “abakozi b’iterabwoba” badashobora kwemererwa kubuza Akarere kugera ku iterambere.

Batayo y’Ingabo za Kenya zisanze muri Congo iz’u Burundi zimaze igihe muri Kivu y’Amajyepfo n’ubwo hari amakuru avuga ko zigomba kuzamuka gutanga umusada mu guhangana na M23.

Hari n’iza Uganda zimaze igihe mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, gusa  mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu zinjiye mu bikorwa byo gufasha FARDC guhangana na M23 n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro.

Biteganyijwe ko n’iza Sudani y’Epfo zidafite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo zigomba kujya kugarura amahoro muri Congo.

Mu basirikare ba EAC biyambajwe ngo bahashye imitwe yitwaje intwaro muri Congo irangajwe imbere na M23 ntibarimo Ingabo z’u Rwanda.

Izi ngabo za Kenya zizaba zifite icyicaro mu Mujyi wa Goma mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru ari nayo imazemo igihe imirwano hagati ya Leta na M23.

Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko udatinya ingabo z’akarere ko icyo wifuza ari ibiganiro, uvuga ko n’uterwa n’izi ngabo uzirwanaho.

Muri RD Congo hasanzwe ingabo za ONU zihamaze imyaka 20 mu butumwa bwo gufasha kugarura amahoro yabaye ndanze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. Kinumba ngo baje kurwanya inyeshyamba zitandukanye izabanyekongo nizibindi bihugu bituranye na Kongo, akaba Leta yaramaze kwivanga niyo mitwe bazarasa uwobaje gutera inkunga? kuko nta FARDC nta FDLR, nta Nyatura nizo Maimai zose keretse niba bazaza kurasa kuri ADF gusa kuri M23 ntibishoboka. ifitanye ibiganiro byamahoro byirengagijwe kdi umuhuza wabo ni Nairibi reka tubutege amaso

  2. Muriyo mitwe yitwaje ,intwaro ,bavugako baje kurwanyakoharimo ba FDLR ikaba yaramaze kwinjizwa muriFARDC bizagenda bite? M23 babona iriyo igomba kuraswa kandiyo ,ikibazocyayo cyumvikana?Kandi yemera ibiganiro?rekatuzarebe ukobizagenda.

    1. Twagira we! Waba wowe uzi ikibazo cya M23? Kugeza ubu nta n’umwe uragishyira ahagaragara. Abarwana bavuga ko icyo barwanira ari ibiganiro. Ibihugu bibashyigikiye bivuga ko barwanira kuba barambuwe uburenganzira bwabo ariko ntibatange ibimenyetso. Muhoozi avuga ko barwanira uburenganzira bw’abatutsi. Nyamara abatutsi bo muri Kongo bitandukanyije n’izo mvugo zose! Kandi koko iyo urebye, abavuga ikinyarwanda baba ari hafi 5 ku ijana ariko ugasanga biganje mu myanya y’ubutegetsi n’igisirikari. None se ni iki badafite?

      1. Byihorere nawe uravuga ibyo utazi!! None nta masezerano congo ifitanye na M23?? Ntsyahari? Kuki itayubahiriza? Kuki impunzi zidataha?? Kuki abanyamulenge nabandi bita ko ari abanyarwanda bari guhohoterwa!?

      2. Ese uyu muhozi buti gihe uzana ibyamoko nihe hagaragarako hari abatutsi barobanuwe bakagirirwa nabi muri congo .muhozi agerageze areke kwimakaza ikibazo cy,amoko kitazava mu Rwanda kigakwira afrika yose.

  3. Reka tubitege amaso turebeko ibyananiye abandi izongabo zo zizabishobora doreko kurubwobutaka hari nizihamaze imyaka itabarika kandi ibyazijyanye zitarabicyemuye

  4. ahaa ibyo muhozi avuga ntawabitindaho, none se ko mbona ingabo za uganda zaje guhashya M23?kandi avuga ko batazi icyo apfana na M23? ariko kongo nayo irajarajaye mukanya iti uganda nayo ifatanije nurwanda gufasha M23, ngo nibirukane ambassaderi wabo muri congo, ariko babona ko ibihugu bidafiteyo ambassade bitariho?Hariya hariyo iki cyatuma utagiyeryo utabaho?Ariko kuki aya matiku aje kubwuwo mugabo gusa kuruta abamubanjirije?Cyangwa yishakiraga kunva uko urusasu ruvuga, ntararwunva ubu niho rugiye kuvuga, uzibeshye usubire mu kabyiniro ruzagusangayo, ko ntangabo ufite ingabo ziba ibitoki, amakara, ibijumba izo ningabo?ngo ni ABA GP ra ba hehe?erege nushaka wegure kuko ntuzanasubiraho, ntabwo cngo ariyo gutegekwa numuntu umeze nkawe utunvikana nabagenzi bawe.aho muri congo hari amoko menshi kandi ari aba congomani, urabahora iki?M23 niguhirike ubundi bigire inzira.

  5. Si menyereye intambara yewe nta nubwo nzi no kwiruka.
    Ariko hari icyo bita guhungira imvura mu muduha, kuvomera mu kiva cg gusera NYAKANGA. Ni byo Congo iri gukora.

    Mu busesenguzi bwanjye bwite si mbona kongo yatsinze intambara. Ahuvwo irushijeho gushyira ibintu I rudubi.

    Nta muntu numwe mu bari yo umukunze, wafata umushonji ukamurindisha ikigega? Ok. Urabikoze, yakurindira imyaka nkuko ubyifuza cg yabanza akarya yahaga akarinda ibisigaye?

    Ubonye ngo na sudani yepfo itange umusada! Hhhhhhh.
    Ese ubundi tubare ko bafashihe FARDC Batsinze M23. hanyuma bazaguma yo banayiyobore? Nihavuka undi mutwe se bazongera bahamagare.?

  6. Hhhh ibibi binu birasekeje kbx Sudan y’epfo nayo yagiyeyo kuel ubuse izafasha iki cg nayo izanjya yirirwa yiruka nka congo nibwo bufasha hhhhhh😄😄😄😄 nubwo congo yabyanze niyifashishe ingabo zizi akazi arizo RDF🇷🇼 Ibinu byajya muburyo birakorwa nkibyakozwe darifuru intambara niyarangi koko nubundi congo niyishoboye biriya ikora babyita kwihagararaho byubugwari kuel kuel ⚔

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button