Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yababariye abari bafungiye ibyaha bitandukanye

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yatangaje ko abagororwa 12 bakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye bahabwa imbababazi.Ni mu gihe kandi abandi 802 bagomba gufungurwa by’agateganyo. 

Gereza zitandukanye zo mu Rwanda zigaragaza ubucucike bukabije

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri harimo umwanzuro uvuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bagororwa 12 bakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe muri gereza zitandukanye mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubucucike bukabije.

Imibare ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76.099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.

Iyi mibare yakomeje kuzamuka buri mwaka, kuko mu 2017 abantu bafunzwe bari 58.230. Bivuze ko biyongereyeho 30,6%.

Urebye mu magereza atandukanye  ubucucike buri hejuru cyane.Muri Gereza ya Muhanga (238,8%), iya Gicumbi (161,8%), iya Rwamagana (151,1 %), iya Rusizi (144,8%), iya Huye (138,6%), iya Musanze (138,2%), iya Bugesera (132,1%), iya Rubavu (127,7%) n’iya Ngoma (103,6 %).

Gereza zitagaragayemo ubucucike ni iya Mulindi (70,1%), iya Nyamagabe (83,3%), iya Nyarugenge (83,3%), iya Nyagatare (84,6%) n’iya Nyanza (93,5%).

Icyakora  uRwanda ruheruka gutangiza  igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, hagamijwe kugabanya ubu ubucucike muri za gereza.

Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26.

Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa rya cyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bakoze bwerekana ko ubucukike muri gereza zo mu Rwanda bugeze ku 129.9%, aho gereza ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61,301 usanga ifungiyemo abantu 79,673.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Hhhh ubwo bivuze ko abantu bazajya bakora ibyaha barangiza bagasaba imbabazi bagiranye ubwumvikane numugenza cyaha gusa cyangwa bumvikanye nabakorewe icyaha !!!naho abantu nibatareka ibyaha ubucucike bwo nubwo butari hejuru cyane ugereranije nomubindi bihugu

  2. Turashimira prezida wacu Koko yakoze cyane
    Kandi nabagifunze batarekuwe
    Ndunva bakwisubiraho
    Nakemera,icyaha
    Bagasaba imbabazi nabi
    Bakagabanyirizwa ibihano murakoze

  3. Byiza kabisa.
    Mutekereze no ku bindi byaha byiswe indengakamere. Ababihamijwe ninkiko nabo barekurwe.
    Erega gufungurwa byagateganyo ni uko haba hanatejerezwa ko akenshi abacananza bibeshya mu guca imanza.
    Niba abantu 05 bashinja naho abandi 05 bagashinjura, wahera he wemeza ko aba babeshya cg batabezhya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button