Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 11 Ugushyingo 2022,iyobowe na Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame, yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni mu gihe amasomo mu ishuri yo ari uguhera saa mbili n’igice za mu gitondo (8:30 AM) ageze saa kumi n’imwe z’umugoroba(5:00Pm).
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aya mabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe. hatabriyemo isaha y’ikiruhuko.
Hagati ya saa mbil (8h 00 h-9H00) na saa tatu za mu gitondo abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu ghe hari impamvu yihutirwa.
iKi cyemezo cyafashwe hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi ,kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.
Serivisi zihabwa abaturage zo zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi.Amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Ibi ndabishimye cyane. Nasabaga ko harebwa no kuri gahunda y’amasomo ya Primary. Mbona bidafasha abana, amasomo ni akajagali kenshi cyane, harimo n’ibyashyizwemo bitari ku kigero cy’abana, ku buryo utwana nta kintu tugifata mu mutwe, baribagirwa cyane, biteye ubwoba. Ababizobereyemo baturebere aho bipfira nabyo bikosorwe.
Abana ntibagira igihe cyo gukina, ibigo byinshi nta n’aho gukinira kuko bahateye ubusitani batemerewe gukiniramo, ntibahabwa umwanya wo kuririmba,… Ibi bintu ni ibiki koko????????.
Abarimu nabo gahunda y’amasomo ishobora kuba icucitse ntibashobore gutegura neza, umusaruro nta kuntu waba mwiza.