Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida wa Angola, João Lourenço yakiriwe muri Village Urugwiro, akaba agenzwa no kuvugana n’abayobozi b’u Rwanda na Congo mu rwego rwo guhosha umwuka w’intambara.
Ibiro bya Perezida, Urugwiro Village, byasohoye amafoto Perezida Kagame yakira Perezida wa Angola João Lourenço.
Uyu mugabo unayoboye inama mpuzamahanga y’Ibiyaga Bigari (ICGLR), yaganiriye na Perezida Paul Kagame ibijyanye n’ibibazo by’umutekano w’akarere nk’uko Village Urugwiro yabitangaje.
João Lourenço ndetse na Perezida Uhuru Kenyatta bategerejwe i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mpera z’iki cyumweru.
Bombi bashaka gufasha Congo n’u Rwanda kurangiza ibibazo bitanya ibi bihugu.
Perezida wa Angola wagenwe n’Umuryango wa Africa y’Amjyepfo, SADC ndetse na Africa yunze Ubumwe, AU, aragera i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu.
Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, we ategerejwe i Kinshasa ku cyumweru, akaba ari umuhuza mu biganiro bihuza Abanye-congo by’i Nairobi, bigamije gushakira amahoro Congo.
UMUSEKE.RW
Congo ntacyo ifite ihomba. Nta bikorwa remezo yigirira, nta nagacyiro gouvernement ya Congo ihereza ubuzima bwabaturage bayo nkuko abenshi nibo ibiyichira abandi bagapfa ibagambaniye ubwayo