ImikinoInkuru Nyamukuru

Kiyovu Sports yahamije ko Rayon igifite urugendo

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona warimo gushondana cyane hagati y’abakinnyi n’abasifuzi.

Kiyovu Sports yongeye gutsinda Rayon Sports

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022.

Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe mbere y’umukino ni yo yawinjiyemo neza ndetse bituma yegukana intsinzi yatumye ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere. Uyu wabaye umukino wa karindwi Kiyovu iri mu maboko ya Mvukiyehe Juvénal itaratsindwa na Rayon Sports, kuko yatsinze itandatu inganya umwe.
Iyi Kipe yo ku Mumena yatsindiwe na Nshimirimana Ismaël “Pitchou” na Mugenzi Bienvenue mu gihe impozamarira ya Rayon Sports yinjijwe na Willy Onana kuri penaliti.

Umukino watangiye umupira ukinirwa hagati mu kibuga.

Rayon Sports yatangiye kwibona mu mukino mbere ariko amahirwe yabonye binyuze kuri ba rutahizamu bayo nta musaruro yabyaye.

Kiyovu Sports ibifashijwemo na Nshimirimana Ismael Pitchou yabonye igitego cya mbere nyuma yo guhererekanya neza.

Kiyovu Sports yari iya kabiri n’amanota 17 mu mikino 8, yaje gukosora amakosa ya Rayon Sports ku munota wa 6 ubwo Nshimirimana Ismail Pitchou yatsindiraga Kiyovu Sports igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ni mu nyuma y’umupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Serumogo Ally abakinnyi ba Rayon Sports bakawukuraho bawihera Pitchou.

Ikipe y’Urucaca yakomeje gusatira cyane ariko coup franc yabonetse ku ikosa kuri Mugenzi Bienvenue nta musaruro yatanze.

Umugande Mussa Essenu ukinira Rayon Sports yagerageje gushaka igitego ariko akagorwa n’ab’inyuma ba Kiyovu Sports.

Ku munota wa 15, abakinnyi ba Kiyovu Sports bazamukanye umupira bahererekanya neza ariko Mugenzi Bienvenue ateye umupira ufatwa neza na Ramadhan Kabwiri.

Iminota ibanza yihariwe na Kiyovu Sports binyuze mu bakinnyi bayo barimo Bigirimana Abedi bari bahagaze neza mu Kibuga hagati ndetse n’ubusatirizi bwari buyobowe na Mugenzi Bienvenue.

Ku munota wa 20, abakinnyi ba Rayon Sports bazamukanye umupira Paul Were awuteye ukubita igiti cy’izamu ugarukira Ndekwe Félix ahita awuboneza neza mu izamu ariko umusifuzi avuga ko Mussa Essenu yari yaraririye.

Ibi byatumye abakinnyi benshi birundira ku musifuzi bashaka kumusagarira mu gihe abafana na bo batumvaga uko igitego cyo kunganya cyanzwe.

Rayon Sports na yo yanyuzagamo igasatira ibifashijwemo n’Umunya-Kenya Paul Were ariko ntabyaze umusaruro amahirwe yabonye imbere y’izamu rya Nzeyurwanda Djihad.

Mu minota ishyira uwa 30, Ikipe ya Gikundiro ikomeza gusatira ndetse ibona amahirwe akomeye arimo aho Ngendahimana Eric yasigaranye n’umunyezamu ariko ateye umupira n’umutwe Nzeyurwanda Djihad awukuramo, awushyira muri koruneri.

Kiyovu Sports yari mu rugo na yo yanyuzagamo ikagenzura umukino hagati mu Kibuga, abakinnyi bayo bagahererekanya umupira neza gusa uburyo baremye ntibubyare igitego.

Uyu mukino wakurikiranywe n’abafana benshi haba ku ruhande rwa Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Kiyovu Sports ikomeje gushimangira ko ishobora Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Kabwiri.

Ku munota wa , ikosa rya myugariro Mitima Isaac yakoze ikosa asitara ku mupira ufatwa na Mugenzi Bienvenue wahise awuruhukiriza mu rushundura, yandika igitego cya kabiri.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Nzeyurwanda Djihad yarokoye ikipe ye ku nshuro ya gatatu aho yakuyemo umupira watewe na Mussa Essenu akawushyira muri koruneri.

Ku munota wa kabiri w’inyongera Rayon Sports yongeye kubura amahirwe yo kugabanya ikinyuranyo kuko ishoti riremereye ryatewe na Ganijuru Elie ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad awukubita ibipfunsi awushyira muri koruneri.
Iminota 45 Rayon Sports yabonyemo amahirwe ariko ntishobore kuyibyaza umusaruro yarangiye yatsinzwe ibitego 2-0.

Rayon Sports yatangiranye igice cya kabiri ikora impinduka aho Will Esomba Onana yasimbuye Mugisha Francois Master.

Ku munota wa 48, Iraguha Haji yazamukanye umupira acenga Iradukunda Eric ateye ishoti rikomeye, Nzeyurwanda Djihad awukuramo.

Igice cya kabiri, Rayon Sports yagitangiranye imbaraga ishaka kwishyura binyuze ku bakinnyi barimo Onana na Paul Were.

Ku munota wa 52, Iraguha Haji yazamukanye umupira awuzamurira Mussa Essenu ariko awushyize ku mutwe ujya hanze y’izamu.

Kiyovu Sports yakiniraga inyuma yugarira, byatumye irushaho kotswa igitutu ariko amahirwe ariko nk’aho Onana yateye umupira uca hejuru y’izamu.

Rayon Sports yari ifite inyota yo kugabanya ikinyuranyo yakoze impinduka, havamo Mussa Essenu wasimbuwe na Mussa Camara.

Ikipe y’Umutoza Andre Landeut na yo yanyuzagamo igasatira binyuze ku ruhande rwa Nshimirimana Ismael.

Nk’ikipe yari ifite impamba y’ibitego bibiri yatangiye gukinira hagati mu Kibuga isa nidashaka gusatira.

Kiyovu Sports yakoze impinduka ebyiri aho Elisa Ssekisambu na Mbonyingabo Regis basimbuye Benedata Janvier na Bizimana Amissi Coutinho.

Na Rayon Sports yakoze impinduka ebyiri aho Paul Were na Ndekwe Félix basimbuwe na Nishimwe Blaise na Tuyisenge Arsène.

Amakipe yari amaze gukora impinduka yabaye nk’abaganyije ingufu atangira gukinira hagati mu kibuga.

Kiyovu Sports ku munota wa 74, yongeye gukanguka ndetse ikosa ryakozwe na Kabwiri ryari rigiye kuvamo igitego cya gatatu, ariko umupira ukurwaho na Ndizeye Samuel.

Ku munota wa 80, abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gushaka igitego kimwe cy’impozamarira ariko coup franc yatewe na Nishimwe Blaise yavuyemo koruneri itagize icyo itanga.
Umukino ubura iminota 10, abafana batangiye gusohoka muri stade.

Rayon Sports yahiriwe no gusatira ndetse ibona penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Iraguha Hadji, yinjizwa neza na Onana ku munota wa 87.

Kiyovu Sports yahise ikora impinduka hinjira Muhozi Fred asimbuye Mugenzi Bienvenue.
Uyu musore yagerageje gutindana umupira kugeza aho iminota itatu yongeweho yarangiye nta mpinduka zibonetse, urangira ari ibitego 2-1.

Rayon Sports yemeye gukomeza kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button