Andi makuruInkuru Nyamukuru

Menya ibyo Perezida Kagame yavuze arahiza Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibutsa ba Minisitiri n’abandi bayobozi ko icyo bashinzwe ari ugukorera Igihugu bitari mu magambo gusa.

Musabyimana Jean Claude yarahiriye nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mushya, Musabyimana Jean Claude, Perezida Kagame yagize ati “Abaminisitiri rero n’abandi bayobozi icyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda, ni ugukorera Igihugu bitari mu magambo gusa.

Ngira ngo ahenshi bikwiye kuba bishingiye ku bikorwa, no mu ndahiro ubwabo bamaze kutugezaho birasobanutse icyo abantu bashinzwe.”

Yavuze ko “Abantu wenda bashobora guhitamo gusa kutabyubahiriza nk’uko bikwiye bakikorera ibyabo.”

Ati “Icyo ni ikindi kibazo, ariko ibyangombwa abantu bakwiye kuba bagenderaho, ibijyanye n’inshingano bashinzwe ubundi birumvikana bihagije.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa 10 Ugushyingo 2022 asimbuye Hon Gatabazi Jean-Marie Vianney n’ubundi basimburanye ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Musabyimana yari Umunyabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubuhinzu n’Ubworozi.

Tariki 14 Nyakanga, 2017, Musabyimana Jean Claude wari uvuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, icyo gihe yasimbuwe na Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Nsabye imbabazi aho nagize intege nke mu kazi kange – Gatabazi

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button