Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhangor (GS Nyarugenge), yasanzwe mu mugozi yiyahurishije ikiziriko cy’ihene.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yamenyekanye ejo kuwa kane taliki ya 10 Ugushyingo 2022 saa moya z’umugoroba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi,Nsanzabandi Pascal, yabwiye UMUSEKE ko bamaze kumva iyo nkuru mbi y’urupfu rw’uyu murezi, bahuruye bajyanayo n’izindi nzego, bahageze basanga koko Ndikumana ari mu mugozi.
Nsanzabandi yavuze ko uyu mugozi yiyahuje yabanje kuwuzirika ku idari(Plafond)
Nsanzabandi yavuze ko ibi byabaye umugore we witwa MUKARUKUNDO Espérance nawe ukora akazi k’uburezi yagiye kwigisha mu gitondo ariko amusize murugo.
Yagize ati:’Niwe wagarutse avuye ku kazi ku mugoroba asanga inzu irafunze,amena ikirahuri cy’urugi kuko urufunguzo rwari murugi imbere,ararukurura arafungura yinjira munzu asanga amanitse mu mugozi atabaza abaturanyi.
Uyu Muyobozi yavuze ko nta mpamvu iramenyekana yaba yateye urwo rupfu, gusa amakuru atangwa n’umugore we n’uko ngo yajyaga avuga ko aziyahura, ngo bagiranaga amakimbirane ashingiye ko umugabo yahoraga ashinja umugore kumuca inyuma bigakurura intonganya.
Cyakora akavuga ko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko nta makimbirane yabo basanzwe bazi.
Gitifu Nsanzabandi avuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza ry’urupfu rwa Nyakwigendera.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Ruhango, kugira ngo ukorerwe isuzuma.
MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW/iRuhango.
Harya iyo umuntu yiyahuye ngo umugore we arasambana ubwo aba amuhimye?
mahoro we ubwo bugoryi sinamenyaho babukura, ko nubundi uba umuhaye rugari, kuko wiyambura ubuzima?
arikorwox koko umugabo nkuwo upfa akaziga umugorenkuwo koko yewe yatekerejenabi yaciyeho kd nyamugore azabishaka kd azabibona gusimanimuhe iruhukoridashira