AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda bagiranye ikiganiro na Perezida Tshisekedi

Ibiro bya Perezida muri Congo, bivuga ko  umukuru w’icyo gihugu, Félix-Antoine Tshisekedi  yakiriye Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda, bamugezaho impungenge z’umutekano wabo.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi  yakiriye Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda

Mu kiganiro bagiranye ku wa Kane, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ngo bamugejejeho impungenge z’umutekano wabo aho bari hose.

Ku wa Kane, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo bibivuga, ngo yahuye n’abavuga rikijyana bo mu bwoko “bw’Abatutsi”.

Félix-Antoine Tshisekedi ngo yabagaragarije ko afite ubushake bwo kubaka ubumwe bw’igihugu no guhuza Abanye-congo bose hatitawe ku moko barimo, bakabana mu mahoro, nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, bivuga ko ku wa Gatanu ushize, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yari yahuye n’abandi Banye-congo bavuga Ikinyarwanda, ariko bahagarariye “Abahutu”.

Uku guhura n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ariko bagahura buri ruhande hashingiwe ku bwoko, kuri Twitter hari umwe wabinenze, avuga ko byari kuba byiza iyo bahurira hamwe ku munsi umwe bitwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, hatarebwe ibyiciro barimo.

Gusa hari n’abandi bagaragaje ko ikibazo cy’amoko muri Congo kidakwiye kuba urwitwazo, bitewe n’uko kuri buri gihugu gihana imbibe nayo hariyo abantu bisanze bagiye muri Congo, abanda bagasigara mu bihugu bababarirwagamo mbere y’uko Abakoloni bashyiraho imipaka.

Kenshi muri iki gihe inyeshyamba za M23 zubuye intwaro, Abanyarwanda n’Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda bagiye bicwa cyangwa bagahohoterwa biturutse ku magambo y’urwango agenda avugwa na bamwe mu banyepolitiki, bashinja u Rwanda guha inkunga M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Bamubwiye impungenge bafite z’umutekano w’abavuga Ikinyarwanda muri Congo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ibyo uyu Daudi avuga nibyo ntiwajya kubonana nabanyarwanda ngo abahutu ubahe umwanya wabo abatutsi uwabo sibyo kandi ayo moko aliyo atandukanya abanyarwanda mwibuke ko umuryango wabahutu bo muli Congo biyemeje gufasha leta muntambara bashyize hamwe na fdrl kandi abo nibo batumye ibihumbi nibihumbi byabanyecongo babatutsi bahera mubuhunzi ninaho havuye M23 ntakiza rero bavuga imbere ya Kisekedi atari ukubegeka ku Rwanda

    1. Ikibazo nuko abashaka gutanya abanyekongo bavuga ikinyarwanda babafatira ku moko. batangiye muri 1996 ubwo AFDL yateraga Kongo maze abahutu bakahatikirira yuko babitiranyaga n’impunzi z’abahutu bo mu Rwanda. Na nyuma yaho abatutsi bo muri Kongo harimo n’abanyamulenge, bagiye bibasira ubwoko bw’abahutu iyo babaga bateye igihugu cyabo. Ikibazo rero ntabwo ari Thisekedi ubasaba bose kuva mu bintu by’amoko. Ikindi cyo kwibazwaho ni kuki mu moko arenga 400 agize Kongo ari ubwoko bw’abatutsi butera Leta buvugako bushaka igisirikari cyabwo bonyine?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button