Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ngororero: Inyubako y’uruganda rw’imyumbati yahinduwe ikusanyirizo ry’amata 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko inyubako z’uruganda rutunganya imyumbati, zigiye gukoreramo ikusanyirizo ry’amata kugira ngo zireke kwangirika.
Hashize imyaka 13 uru ruganda rw’imyumbati rwuzuye ariko rukaba rudakora.

Ibi babivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki 10 Ugushyingo, 2022.

Ubusanzwe uruganda rutunganya imyumbati rwagombaga gutahwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2010, gusa kuva izo nyubako zakuzura, ntizigeze zakira umusaruro w’imyumbati ngo ziwutunganye bitewe nuko Rwiyemezamirimo wari wahawe isoko, Akarere kamushinjaga kugura imashini zitujuje ubuziranenge.

Mu  kiganiro n’abanyamakuru,  Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko aho kugira ngo izo nyubako zangirike bagiye kuzihindura Ikusanyirizo ry’amata, mu gihe bagitegereje ko Urukiko barezemo uwo Rwiyemezamirimo rubifataho icyemezo.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick,  yabwiye UMUSEKE ko bafite umukamo utubutse ariko aho bakusanyiriza amata hakaba hadahagije.

Yagize ati ”Ntabwo twakomeza kurebera ko inyubako z’uruganda zangirika, niyo mpamvu twanzuye ko zikoreramo ikusanyirizo ry’amata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko  kuba barubatse uruganda rutunganya imyumbati,  ariko rukaba kugeza ubu rutarakoze, ari igihombo kinini rwateje Akarere n’abaturage bagatuye.

Ati ”Rwiyemezamirimo waguze imashini zitujuje ubuziranenge, Urukiko rufite urwo rubanza  nirwo ruzadukiranura.”

Mumyaka ishize Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanenze Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ko bwakoze igenamigambi ribi,  kuko mu bihingwa byera muri aka Karere, igihingwa cy’imyumbati kitarimo.

Mu ruzinduko uwahoze ari umunyamabanga Leta, Munyeshyaka Vincent yakoreye mu Karere ka Ngororero mu mwaka wa 2016, yavuze ko bibabaje kubona uruganda rwuzuye rutwaye akayabo k’amafaranga menshi, rumaze imyaka 6 rudakora.

Uruganda rw’imyumbati ruherereye mu Murenge wa Muhororo, rwuzuye rutwaye miliyoni zirenga 700 rukaba rumaze imyaka 13 yose nta musaruro w’imyumbati rwakira.

Bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Muhanda, bavuga ko hari litiro z’amata zibapfira ubusa bitewe n’imihanda banyuramo bazijyana ku isoko.

Kuba Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kubakorera imihanda no kubatiza izo nyubako uruganda rw’imyumbati rwari gukoreramo, bigiye kubafasha kwivana mu gihombo bamaze iminsi barimo.

Hagati Mayor wa Ngororero Nkusi Christophe n’abo bakorana avuga ko uru ruganda rwabateje Igihombo gikomeye.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button