Imikino

Abatoje Amavubi muri CHAN bahawe agahimbazamusyi kabo

Nyuma yo kumara umwaka urenga bishyuza agahimbazamusyi bari bemerewe, itsinda ry’abari bajyanye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) cyabereye muri Cameroun, ubu bamaze gukorwa mu ntoki.

Bose bamaze guhabwa agahimbazamusyi kabo

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko itsinda ry’abatoza, abaganga n’uwari ushinzwe itangazamakuru mu Amavubi, Thabit Bin Hassan Habineza, bose bamaze guhabwa amafaranga y’agahimbazamusyi kabo.

Abo barimo umutoza Mashami Vincent, Kirasa Alain, Habimana Sosthène, Higiro Thomas, Dr Higiro Jean Pierre, Dr Rutamu Patrick, Nuhu, Rutsindura Antoine n’abandi bari bafite inshingano muri iyi kipe.
Amakuru avuga ko buri mutoza yemerewe miliyoni 5 Frw, harimo abandi bemerewe miliyoni 4 Frw, 3 Frw kugera kuri miliyoni 2 Frw bitewe n’inshingano bari bafite.

Impamvu yo gutinda guhabwa aka gahimbazamusyi, yaturutse mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru (Ferwafa) nk’uko
Umuyobozi w’agateganyo wa siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanzira Gervais ubushize yahamije ko aya mafaranga yamaze guhabwa Ferwafa ari yo yabazwa ibindi.

Amavubi yasezererewe muri 1/4 na Guinée Équatorial, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0.

Mashami Vincent na bagenzi be bamaze kwishyurwa agahimbazamusyi bakoreye muri CHAN

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button