Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gakenke: Uruhinja rw’ukwezi rwatowe mu murima w’ibishyimbo

Umubyeyi witwa Ntakobatagira Epiphanie wo mu karere ka Gakenke, mu Murenge wa Gakenke yasanze umwana w’umuhungu ufite hagati y’ukwezi kumwe n’abiri, yajugunywe mu bishyimbo n’umuntu utaramenyekana.

Umwana yatowe ari muzima


Uru ruhinja rwatoraguwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, ahagana saa sita z’amanywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Cyubahiro Felicien yahamirije UMUSEKE ko uru ruhinja rw’umwana w’umuhungu rwatoraguwe n’uyu mubyeyi ndetse bakomeje gushakisha nyina wamutaye.

Ati “Nibyo ejo batoraguye uruhinja ahagana saa sita, twihutira ku mujyana kwa muganga kugira ngo bite ku buzima bw’uwo mwana, kugeza ubu turi gushaka kumenya uwaba yaramusize aho bamusanze.”

Uyu mwana w’umuhungu ubwo yabonwaga n’uyu mubyeyi, bahise bamwihutana ku bitaro bya Nemba kugirango batabare ubuzima bwe.

Umubyeyi wamubonye yasanze bamuryamishije hafi y’inzira hagati y’urubingo n’ibishyimbo by’uwitwa Bihoyiki Florida.

Cyubahiro Felicien, uyobora uyu Murenge wa Gakenke yongeye kwibutsa ababyeyi kwirinda gushyira mu kaga ubuzima bw’abaziranenge baba babyaye, kuko nta mpamvu nimwe yatuma umwana avutswa uburenganzira bwe.

Yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko umuntu uvutsa uburenganzira umuntu wavutse ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntawakagombye kuvutsa uburenganzira umwana kabone nubwo yaba yavutse mu buryo utishimiye, watewe inda ntibayemere amategeko arahari ndetse hari n’uburyo bwo gupima amasano, udafite ubushobozi nabwo wavuga bakagushakira ubushobozi ariko nta mpamvu yo kuvutsa ubuzima umwana.”

Kugeza ubu ubuzima bw’uyu mwana bukaba bumeze neza, gusa iyo uyu mwana ataza kubonerwa igihe byashoboraga guteza ibyago birimo no kuba yahatakariza ubuzima.

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze bakaba bakomeje gushakisha umubyeyi waba yarajugunge ku gasozi uru ruhinja.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. PE UWO MUNTU WÀTÀYE UMWÀNÀ NUMWICÀNYI PE! GUSÀ MUFÀSHE AKO KÀNÀ, ARIKO NABÀNTU BABAGABO MUBIGEHO BIKOMEYE KUKO BÀDUTERA INDÀ BAKABIHAKANA PE KANDI YARANAKUBESHYE KO ARI UMUGABO WUBATSE. NABO BAKWIYE GUHANWA,KUKO NABO BAFITE URUHARE MWITABWA RYABANA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button