AmahangaInkuru Nyamukuru

Perezida Tshisekedi arashinjwa gukorera mu kwaha kw’u Rwanda

Martin Fayulu umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje ku mugaragaro Perezida Félix Antoine Tshisekedi gukorana n’u Rwanda bagamije kudurumbanya umutekano no gusahura umutungo w’icyo gihugu.

Martin Fayulu arashinja Perezida  Félix Antoine Tshisekedi guharanira inyungu z’uRwanda muri Congo

Uyu wahoze ari kandida perezida, kuva atsinzwe amatora mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018 yakunze kwikoma Félix Antoine Tshisekedi avuga ko ari “Umuntu udashoboye, kandi udafite inshingano yaje gushaka amafaranga hamwe na bagenzi be.”

Muri Nzeri 2022 Martin Fayulu yahamagariye Abanyekongo guhagurukira icyarimwe bakarwanya ibibazo byugarije Igihugu cyabo birimo iby’umutekano ngo batezwa n’u Rwanda na Uganda, akemeza ko hari Abanyekongo babiri inyuma.

Kuri uyu wa kane kuri Televiziyo ya TV5, yavuze ko Umukuru w’Igihugu cya Congo,  Félix Antoine Tshisekedi ari umuntu washyizweho n’u Rwanda mu nyungu bumvikanyeho.

Ati “Hano hari abacengezi mu nzego zose (…), ndetse na Bwana Tshisekedi n’umuntu woherejwe kandi washyizweho n’u Rwanda.”

Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe yavuze ko uruhuri rw’ibibazo RD Congo iri gucamo bikomoka mu Rwanda bigatizwa umurindi n’abo yise abacengezi barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi.

Uyu munyapolitiki uzwiho kugira urwango ku Banyarwanda n’abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda aherutse kumvikana ashimagiza ubukangurambaga bwa Tshisekedi busaba abaturage kwishora mu ntambara n’u Rwanda.

Ku matora ateganyijwe mu mwaka wa 2023, Martin Fayulu yavuze ko nta mucyo uzayarangwamo kuko Tshisekedi n’abamushyizeho bamaze gutegura uburyo azaguma ku butegetsi ku ngufu.

Ati “Bwana Felix Tshisekedi yashyizeho Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga abitegetswe, ategeka ko Inteko ishinga amategeko yemeza itegeko ry’amatora, anashyiraho CENI abitegetswe (…), ntidushobora kujya mu mukino muri ibi bihe”.

Yasabye Abanyekongo kubakira hamwe amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe kugira ngo bakomeze kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. yewe fayuru uri umutekamutwe gusa, nubundi ntuteze kuba president wa RDC urashya warura iki?hhhhhh ngaho tangira campaign amatora ari hafi, cya nawe uzareke U Rwanda rugushyireho hhhhhheeee ubundi wibereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button