Perezida Paul Kagame yagize Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba asimbuye Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo, 2022 yagize Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Uyu mwanya wariho Gatabazi Jean-Marie Vianney kuva muri Werurwe 2021.
Jean Claude Musabyimana yashimiye Perezida Paul Kagame ati “Nishimiye cyane kubona aya mahirwe yo gukora, kandi nzagerageza byose gukora nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu! Imana izabimfashemo.”
I thank you Your Excellency @PaulKagame for the opportunity given to me to keep serving my country as Minister of Local Government.
— J Claude Musabyimana (@JCMusabyimana) November 10, 2022
Musabyimana ubu yari Umunyabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubuhinzu n’Ubworozi.
Tariki 14 Nyakanga, 2017, Musabyimana Jean Claude wari uvuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, icyo gihe yasimbuwe na Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.
Musabyimana Jean Claude, tariki ya 04 Ukwakira 2016 Perezida Paul Kagame yamugize Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, asimbuye Bosenibamwe Aimé.
Gatabazi Jean Marie Vianney na we yashimiye Perezida Paul Kagame wari wamugiriye icyizere.
https://twitter.com/gatjmv/status/1590664895246176257
Ntabwo higeze hatangazwa impamvu Hon Gatabazi Jean Marie Vianney akuwe ku mwanya amazeho umwaka umwe n’amezi umunani.
UMUSEKE.RW
Mpayinka
Ubwo wasanga agiye kugirwa Ambassadeur uko amaso yanjye ampa.