Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Umurambo w’umugabo wabonetse mu cyuzi

Umugabo wo mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Cyerezo, mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yasanzwe mu cyuzi cya Bishya yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Icyuzi cya Bishya

Nyakwigendera Nsabyimbabazi Wellars yari afite imyaka 40 y’amavuko, umuryango we waramubuze ariko agenda agiranye amakimbirane n’umugore nk’uko amakuru agera ku UMUSEKE abivuga.

Bucyeye hari umurobyi wagiye kuroba amafi mu cyuzi cya Bishya ari mu bwato abona umurambo ureremba hejuru.

Iki cyuzi giherereye mu mudugudu wa Karehe mu kagari ka Gacu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Uwo murobyo yahise yihutira gutabaza ubuyobozi n’abaturage basanga uwo wapfuye hari abamuzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko yaba yiyahuye.

Ati “RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda amakimbirane yanaba bakabibwira ubuyobozi kugira ngo hirindwe ingaruka ziterwa na yo.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button